Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

radiotv10by radiotv10
14/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri kurangiza inshingano ze, mu rwego rwo kumusezera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri gusoza inshingano ze, mu rwego rwo gusezera mu gihe ari kurangiza inshingano yarimo.”

Uyu Mudipolomate w’u Burusiya, uri gusoza inshingano ze mu Rwanda nka Ambasaderi, yakiriye muri Village Urugwiro ari kumwe n’itsinda ry’Abadipoloma bo mu Gihugu cye bari bamuherekeje, bari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Ububanyi mu Karere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Uyu Mudipolomate usanzwe amenyerere gukorera ku Mugabane wa Afurika, dore ko yagiye akora muri za Ambasade z’u Burusiya mu Bihugu binyuranye muri Afurika, ndetse akaba yarakoze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, aho n’u Rwanda rufite Ingabo, yagize uruhare runini mu guteza imbere umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda.

Mu bihe yari muri izi nshingano za Ambasaderi w’u Burusiya n’u Rwanda, Guverinoma z’Ibihugu byombi, zasinyanye amasezerano y’imikoranire, arimo ay’ingufu za Nikeleyeri.

U Rwanda n’u Burusiya, bisanganywe umubano mwiza, kimwe n’ibindi Bihugu bya Afurika, nk’uko byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame umwaka ushize ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bihugu bimwe byo mu burengerazuba bwa Afurika nka Benin, Guinea-Bissau na Guinea, akavuga ko imikoranire ya Afurika n’u Burusiya idakwiye kubonwa nk’ikibazo.

Ubwo yari i Cotonou, Perezida Kagame yavuze ko “U Burusiya kimwe n’Ibindi Bihugu bikomeye, ntabwo ari ikibazo kuri twe. Ikibazo ni ibyo Bihugu by’ibihanganye bifite ibibazo byabyo bigomba gukemura.”

Umukuru w’u Rwanda icyo gihe yakomeje agira ati “Muzumva hari abakomeza kwibaza kuba u Bushinwa n’u Burisiya bari gukorana na Afurika, ariko bo ko bativuga, bo bafite burenganzira ki bwo kuba muri Afurika abandi bo badafite?”

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda uri kurangiza inshingano ze
Bari kumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − six =

Previous Post

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

Next Post

U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.