Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

radiotv10by radiotv10
14/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri kurangiza inshingano ze, mu rwego rwo kumusezera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan uri gusoza inshingano ze, mu rwego rwo gusezera mu gihe ari kurangiza inshingano yarimo.”

Uyu Mudipolomate w’u Burusiya, uri gusoza inshingano ze mu Rwanda nka Ambasaderi, yakiriye muri Village Urugwiro ari kumwe n’itsinda ry’Abadipoloma bo mu Gihugu cye bari bamuherekeje, bari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Ububanyi mu Karere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Uyu Mudipolomate usanzwe amenyerere gukorera ku Mugabane wa Afurika, dore ko yagiye akora muri za Ambasade z’u Burusiya mu Bihugu binyuranye muri Afurika, ndetse akaba yarakoze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, aho n’u Rwanda rufite Ingabo, yagize uruhare runini mu guteza imbere umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda.

Mu bihe yari muri izi nshingano za Ambasaderi w’u Burusiya n’u Rwanda, Guverinoma z’Ibihugu byombi, zasinyanye amasezerano y’imikoranire, arimo ay’ingufu za Nikeleyeri.

U Rwanda n’u Burusiya, bisanganywe umubano mwiza, kimwe n’ibindi Bihugu bya Afurika, nk’uko byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame umwaka ushize ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bihugu bimwe byo mu burengerazuba bwa Afurika nka Benin, Guinea-Bissau na Guinea, akavuga ko imikoranire ya Afurika n’u Burusiya idakwiye kubonwa nk’ikibazo.

Ubwo yari i Cotonou, Perezida Kagame yavuze ko “U Burusiya kimwe n’Ibindi Bihugu bikomeye, ntabwo ari ikibazo kuri twe. Ikibazo ni ibyo Bihugu by’ibihanganye bifite ibibazo byabyo bigomba gukemura.”

Umukuru w’u Rwanda icyo gihe yakomeje agira ati “Muzumva hari abakomeza kwibaza kuba u Bushinwa n’u Burisiya bari gukorana na Afurika, ariko bo ko bativuga, bo bafite burenganzira ki bwo kuba muri Afurika abandi bo badafite?”

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda uri kurangiza inshingano ze
Bari kumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

Next Post

U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.