Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri iki Gihugu.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar dukesha aya makuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2022 byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame Paul ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu ntangiro z’Ukwakira 2021 ubwo na bwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame yanakiriwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Qatar.

Umubano w’u Rwanda na Qatar uriho kuva mu bihe byo hambere, wafashe intera mu myaka ine ishize aho kuva muri 2018, abayobozi b’Ibihugu byombi bagiye bagirira uruzinduko mu Bihugu bagirana ibiganiro bigamije kurushaho gutsimbataza umubano.

Kuva muri uwo mwaka kandi, Ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano akomeye y’ubufatanye ariko ayo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse n’andi ashingiye ku kuzamura ubukungu.

Igihugu cya Qatar kandi cyakuriye Visa Abanyarwanda bajya muri iki Gihugu aho u Rwanda rubihuriyeho n’ikindi Gihugu kimwe cyo ku Mugabane wa Africa ari cyo Afurika y’Epdo.

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bakunze kugenderana, bagiye bagaragariza mu ruhame ko umubano wabo wafashe intera ukagera ku bucuti bwihariye.

Mu mpera za 2019 ubwo mu Rwanda hatangirwaga ibihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bizwi nka anti-corruption excellence awards, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano we na mugenzi we Sheikh Tamim wabaye ubucuti.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iki gikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Nshuti yanjye, muvandimwe, reka nanavuge murumuna wanjye. Nize ko mu miyoborere, abayobozi barayobora gusa, kandi nta muyobozi muto, nta n’umukuru, nta n’ufite icyo urwitwazo rwo kuyobora nabi. Ariko ntinyutse kwita Nyiricyubahiro murumuna wange kubera ubucuti, ndetse no kuba twizerana.”

Perezida Kagame akigera i Doha
Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru