Perezida Kagame Paul yavuze ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda uzahuka ubwo yashakaga uburyo baganira, agahita yumva ko biri gukorwa n’umubyeyi we Museveni.
Perezida Kagame washimiye Muhoozi Kainerugaba wamutumiye mu birori by’isabukuru ye, yavuze ko yaje ku mpamvu ebyiri zikomeye.
Ati “Iya mbere ni ukwishimana n’ababyeyi bawe, umuryango wawe, inshuti zawe; mu isabukuru yawe. Icya kabiri ni ibyishimo byo kugaruka hano nyuma y’imyaka ine cyangwa itanu ntaza muri Uganda.”
Yakomeje ashimira Muhoozi, avuga ko “yaba ari ibizwi, ibyavuzwe, byaba ari ukuri; ariko imyaka 48 yakoreshejwe neza, ikindi kandi ntagushidikanya ko indi myaka myinshi tumwifuriza kubaho azayikoresha neza kurushaho.”
Flash Uganda News ivuga ko muri iri jambo rya Perezida Kagame yavugiye mu birori by’isabukuru ya Muhoozi, yavuze ko nubwo muri kiriya gihe Ibihugu byombi byari bifitanye ibibazo ndetse umupaka wabyo ufunze ariko yari afite icyizere ko bizarangira.
Yagize ati “Twari dufite imbogamizi hagati y’Ibihugu byacu ariko iteka niyumvishaga ko ari iby’igihe guto.”
Yavuze ko Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse ko ari we wabanje kwifuza ko baganira.
Ati “Muhoozi anyuze mu nhuti yabonye nimero yanjye, anyandikira ubutumwa ubundi turavugana. Ndemera. Yarambajije ngo ‘ese nagusura’, ndavuga nti ‘ngwino’.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyo byakorwaga na Muhoozi byose yumvaga ko ntawundi ubiri inyuma atari umubyeyi we Museveni.
Ati “Nahise niyumvisha mu myumvire yanjye ko Perezida wa Uganda ari inyuma y’ubwo butumwa. Ntabwo nigeze nemera ko Muhoozi ari we uri kubikora ku giti cye.”
Muhoozi ubwo yasuraga u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yahagiriye mu mpera za Mutarama 2022, nyuma y’iminsi micye u Rwanda rwatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama Umupaka wa Gatuna uzafungurwa.
Icyo gihe u Rwanda rwavugaga ko iki cyemezo gishingiye ku cyizere cy’ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Muhoozi muri urwo ruzinduko rwe rwa mbere yari yagiriye mu Rwanda.
Muri ibi birori by’isabukuru ya Muhoozi byabaye ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022, Perezida Kagame yavuze ko Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Niba kongera kunga ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda byari bigukeneye [Muhoozi] ukaba icyambu, tubishimiye imana.”
Mu butumwa bwatangajwe na Museveni kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka bahuriyeho maremare. Ni inshuti kuva cyera.”
Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagarutse mu Rwanda yongera kugirana ibiganiro na Perezida Pauk Kagame ndetse icyo gihe umukuru w’u Rwanda ari kumwe na bamwe mu bana be bajyana n’uyu muhungu wa Museveni mu rwuri aho yanamugabiye Inka z’Inyambo.
Icyo gihe Muhoozi asubiye muri Uganda, yongeye gushimira Perezida Paul Kagame kuba yamugabiye, ndetse no kuba yaramuhaye amahirwe yo kugira ngo agire uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Yaragukoresheje ngo ugarure inshuti zacu
Mu ijambo yavugiye muri ibi birori, Janet Museveni yavuze ko kuva cyera yatoje umuhungu we Muhoozi guhora yizera Imana kandi akagendera mu nzira zayo.
Ati “Narakubwira Muhoozi ko ugomba kubaho ibyo ukora byose ugomba gukunda Imana b’umutima wawe wose kandi ukayubaha kandi ukayikorera.”
Yavuze ko mu gihe cya vuba Imana “Yaragukoresheje [Muhoozi] mu kutugarurira inshuti zacu kugira ngo dusangire.”
Janet Museveni yavuze ko Imana itigeze itererana umuryango wabo kandi ko yabibasezeranyije.
Perezida Yoweri Museveni washimiye Perezida Kagame kuba yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Muhoozi, yavuze ko uyu muhungu wabo ari impano bahawe mu bihe byari bigoye ubwo Uganda yari ifite ibibazo by’umutekano.
RADIOTV10