Thursday, September 12, 2024

Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yanabakiriye mu Biro bye, barimo Perezida João Lourenço wa Angola, yanashimiye akazi yakoze kandi akomeje gukora mu nzira zo kugerageza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni abashyitsi bitabiriye ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, barimo Abakuru b’Ibihugu barenga 20 bo mu Bihugu byo mu bice byose by’Umugabane wa Afurika.

Muri aba banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na we waje kumushyigikira muri uyu muhango.

João Lourenço kandi yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu buhuza bugamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze igihe buberamo intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) cyifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byatumye kandi umubano wa DRC n’u Rwanda uzamo igitotsi, aho iki Gihugu cya Angola gikomeje gufasha ibi Bihugu byombi uburyo umubano wasubira mu buryo, aho hagiye hakorwa inama zinyuranye zanafatiwemo imyanzuro irimo gusaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika imikoranire n’uyu mutwe ndetse no kuwurandura burundu.

Mu bakiriwe na Perezida Kagame kandi, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, na we wagiye atanga umusanzu we mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo.

Mu ijambo rye ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, aboneraho no gushimira aba Bakuru b’Ibihugu ku musansu bakomeje gutanga mu gushaka umuti w’ibi bibazo.

Yagize ati “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nitse nshimira Perezida wa Angola, João Lourenço na Perezida William Ruto, byumwihariko kimwe n’abandi bose ku byo bakoze kandi bakomeje gukora.”

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame kandi yakiriye abandi banyacyubahiro, Faure Gnassingbé wa Togo; Brice Oligui Nguema wa Gabon, Perezida w’inzibacyuho wa Sudan, Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan, na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko waje ahagarariye Perezida w’iki Gihugu, Bassirou Diomaye Faye.

Naho Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; we yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wa ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, ubwo yari ageze mu Rwanda aje muri ibi birori byo kurahirwa kwa Perezida Paul Kagame.

Aba Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, banagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga umubano, imikoranire n’ubucuti bw’Ibihugu byabo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Angola usanzwe ari n’umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC
Yanakiriye Perezida William Ruto wa Kenya

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu kandi yari yakiriye Mnangagwa wa Zimbabwe

Kuri iki Cyumweru yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo

Na Brice Oligui Nguema wa Gabon

Na Perezida w’Inzibacyuho wa Sudan, Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan

Na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist