Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Maj Gen Alex Kagame; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara anashyiraho Umuyobozi Mushya wa Diviziyo ya mbere.
Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Uretse Maj Gen Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba, Perezida Kagame yanagize Maj Gen Andrew Kagame Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Ngabo z’u Rwanda. Ni ukuvuga Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Maj Gen Alex Kagame wahawe inshingano nshya, yari aherutse kurangiza inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano ziri mu Butumwa muri Mazambique, aho yazisoje mu ntangiro za Nzeri, asimbuwe Maj Gen Emmanuel Ruvusha.
Agiye kuri uyu mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wanigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda.
Maj Gen Alex Kagame uri mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora, yanagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba yarayoboye Itsinda ry’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru.
Maj Gen Alex Kagame, mbere yuko yoherezwa kuyobora Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, yagiye ayobora Diviziyo zinyuranye, nk’iya Gatatu [Mu Ntara y’Iburangerazuba] ari na yo yayoboraga mbere yo koherezwa, akaba yaranayoboye Diviziyo ya Kane [Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo] ndetse n’iya kabiri [Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru].
Ni mu gihe Maj Gen Andrew Kagame we wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yari asanzwe Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara.
Uyu mwanya wo kuyobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yawusimbuyeho Maj Gen Emmanuel Ruvusha wasimbuye Maj Gen Alex Kagame ku nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano muri Mozambique, baherutse guhererekanya ububasha mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2024.
RADIOTV10