Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Inzego zimwe z’Ingabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Inzego zimwe z’Ingabo z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Maj Gen Alex Kagame; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara anashyiraho Umuyobozi Mushya wa Diviziyo ya mbere.

Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Uretse Maj Gen Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba, Perezida Kagame yanagize Maj Gen Andrew Kagame Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Ngabo z’u Rwanda. Ni ukuvuga Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Maj Gen Alex Kagame wahawe inshingano nshya, yari aherutse kurangiza inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano ziri mu Butumwa muri Mazambique, aho yazisoje mu ntangiro za Nzeri, asimbuwe Maj Gen Emmanuel Ruvusha.

Agiye kuri uyu mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wanigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda.

Maj Gen Alex Kagame uri mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora, yanagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba yarayoboye Itsinda ry’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru.

Maj Gen Alex Kagame, mbere yuko yoherezwa kuyobora Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, yagiye ayobora Diviziyo zinyuranye, nk’iya Gatatu [Mu Ntara y’Iburangerazuba] ari na yo yayoboraga mbere yo koherezwa, akaba yaranayoboye Diviziyo ya Kane [Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo] ndetse n’iya kabiri [Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru].

Ni mu gihe Maj Gen Andrew Kagame we wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yari asanzwe Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara.

Uyu mwanya wo kuyobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yawusimbuyeho Maj Gen Emmanuel Ruvusha wasimbuye Maj Gen Alex Kagame ku nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano muri Mozambique, baherutse guhererekanya ububasha mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2024.

Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Maj Gen Andrew Kagame yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 1 =

Previous Post

Mobile Money Rwanda Ltd Celebrates Customer Service Week by Announcing BivaMoMotima Grand Prize Winners During Car Handover

Next Post

Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye

Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.