Perezida Paul Kagame yarebye umwe mu mikino y’irushanwa rya UEFA Champions League wahuje ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Chelsea FC yo mu Bwongereza, warangiye iyi kipe y’i Paris isanzwe inamamaza Visit Rwanda inyagiye ibitego 5-2 iyo mu Bwongereza.
Ni umukino ubanza wabaye mu ijoro ryacyeye i Paris mu Bufaransa, aho Perezida Paul Kagame yaranitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ngufu za Nikeleyeri, yanatangiyemo ikiganiro ku wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko “Muri iri joro i Paris, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Princes, aho ikipe y’umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda Paris Saint-Germain yabonye intsinzi y’ibitego 5-2 bya Chelsea FC.”
Muri Sitade, Perezida Kagame yari yicaranye na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, wanagiye asura u Rwanda mu bihe binyuranye birimo ubwo yarugendereraga muri 2010 ubwo yari akiri Umukuru wa kiriya Gihugu.
U Rwanda n’iyi kipe ya Paris Saint-Germain, binjiye mu masezerano y’imikoranire mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda muri 2019, aho iyi kipe yamamaza iki kirango muri iriya sitade ya Parc des Princes yanabereyemo uyu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame.
Nyuma yuko aya masezerano y’imyaka itatu yari arangiye muri 2023, yarongerewe agera muri 2025, na bwo yaje kongerwa akazageza muri 2028.




RADIOTV10








