Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku myaka 12 bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri ushojwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi ngo byasabye ko igihugu cyiga uburyo bwo gukomeza guhangana n’icyorezo cyagiye kigira ingaruka zikomeye, ari na ho yahereye ashimira Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho hamwe n’iterambere ry’igihugu mu bijyanye no guhangana Covid-19.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame avuga ko hari intambwe ikomeje guterwa kuko 80% by’Abanyarwanda bafite imyaka 12 kuzamura bamaze kubona nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

Yagize ati “Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu, guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe.Turashimira ababigizemo uruhare bose, harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga”.

Yakomeje agira ati “Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira, kandi tukitegura guhangana n’icyashaka kuduhungabanya. Ni yo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryango, ari Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’amasosiyete nka BionTech, mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha”.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku buryo Covid-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.

Ati “Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare, byaradufashije, bituma igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza. Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko rwacu, gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza”.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gufunga kenshi amashuri hirya no hino mu Rwanda, yongeye gufungura kandi agakomeza no gukora mu gice kinini cy’uyu mwaka, kuko abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta ndetse banimukira mu kindi cyiciro gikurikiraho cy’amasomo yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru