Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku myaka 12 bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri ushojwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi ngo byasabye ko igihugu cyiga uburyo bwo gukomeza guhangana n’icyorezo cyagiye kigira ingaruka zikomeye, ari na ho yahereye ashimira Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho hamwe n’iterambere ry’igihugu mu bijyanye no guhangana Covid-19.

Perezida Kagame avuga ko hari intambwe ikomeje guterwa kuko 80% by’Abanyarwanda bafite imyaka 12 kuzamura bamaze kubona nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

Yagize ati “Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu, guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe.Turashimira ababigizemo uruhare bose, harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga”.

Yakomeje agira ati “Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira, kandi tukitegura guhangana n’icyashaka kuduhungabanya. Ni yo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryango, ari Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’amasosiyete nka BionTech, mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha”.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku buryo Covid-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.

Ati “Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare, byaradufashije, bituma igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza. Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko rwacu, gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza”.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gufunga kenshi amashuri hirya no hino mu Rwanda, yongeye gufungura kandi agakomeza no gukora mu gice kinini cy’uyu mwaka, kuko abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta ndetse banimukira mu kindi cyiciro gikurikiraho cy’amasomo yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + fifteen =

Previous Post

Somalia: Perezida yahagaritse Minisitiri w’Intebe arinangira akomeza akazi

Next Post

Uganda: Umugore arakekwaho kwica amanitse abana be babiri na we agahita yiyahura

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Umugore arakekwaho kwica amanitse abana be babiri na we agahita yiyahura

Uganda: Umugore arakekwaho kwica amanitse abana be babiri na we agahita yiyahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.