Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika yagize Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), avuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga: Madamu Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Bwana Alphonse Hitiyaremye, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”

Madamu Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvurura amategeko, inshingano yari yahawe mu ntangiro z’Ukuboza 2019, yari yaherewe rimwe na Dr Faustin Ntezilyayo asimbuye.

Naho Alphonse Hitiyaremye wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Naho Alphonse Hitiyaremye Mukamulisa Marie Thérèse na we wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.

Domitilla Mukantaganzwa wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Urwego rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yanakurikiranye kandi isomo ry’amategeko mu Kigo gishinzwe kwigisha no Guteza imbere Amategeko (ILPD-Institute of Legal Practice and Development).

Dr Ntezilyayo usimbuwe kuri izi nshingano, yari yahawe izi nshingano na we mu ntangiro z’Ukuboza 2019, ubwo yari asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twelve =

Previous Post

BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi

Next Post

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.