Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko hari Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika bakwiye gutera ikirenge mu cy’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye iteza imbere Igihugu, bityo bikaba byanafasha Afurika kugera aho yifuza.

Muri iyi nama yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Africa n’amavugurura akenewe mu rwego rw’imari, yateguwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku nyungu zihuriweho, Ibihugu byayo bikwiye gucika ku kuba bya nyamwigendaho, hakabaho gukorana kandi ingufu zikava mu Bihugu ubwabyo.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 muri iyi nama mpuzamahanga ngarukamwaka iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iterambere rya Africa rigomba kugirwamo uruhare na buri wese, asaba ko ntawe ugomba kuba nyamwigendaho.

Yagize ati “Isi ikuntu iteye buri wese akorera ku nyungu ze bwite. Inyungu za Africa, inyungu z’Ibihugu byacu zigomba guhera kuri twe ubwacu, ijwi ryacu rikaba rimwe kandi rikumvikana rikagera aho rigomba kugera bigatanga umusaruro.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Dutekereza gukorera hamwe, tukabyerekana kandi ntitube abatagira icyo bakora, tugakora ibyacu tudategereje ko abandi babidukorera.”

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko hakenewe gushorwa imari mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu buhinzi bwa kinyamwuga butanga umusaruro.

Ati “Ndashaka gushishikariza ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera gushora imari, haba mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, dukeneye gushora imari kugira ngo tubashe guhangana n’inzitizi zose zitubangamira.”

William Ruto yakomeje avuga ko na Banki Nyafurika itsura Amajyambere na yo yiteguye kuzafasha imishinga ibyara inyungu by’umwihariko abazashora mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’ingufu, cyane cyane by’umwihariko ibijyanye n’imihandagurikire y’ikirere.

Ati “Hari bagenzi banjye bansabye kwigera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda Kagame, ku miyoberere ye by’umwihariko ku muryango wa Africa Yunze Ubumwe. Uyu ni umukuro nahawe wo gufatanya no kungurana ibitekerezo no gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo Umugabane wa Africa ukomeze utere imbere. Uwo ni umukoro nahawe wo kwigira ku buyobozi bwa Prezida Kagame.”

Iyi nama iri kubera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Africa.

Perezida William Ruto yavuze ko Imiyoborere ya Perezida Kagame ikwiye kubera urugero benshi
Umukuru w’u Rwanda yashimiwe imiyoborere ye ireba kure
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye guhuza imbaraga

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Next Post

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.