Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatumye Afurika Yunze Ubumwe itangira kugera ku byari inzozi zayo

radiotv10by radiotv10
09/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yatumye Afurika Yunze Ubumwe itangira kugera ku byari inzozi zayo
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ivuga ko kuva Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangira inshingano zo kuyobora amavugurura agamije kwigira k’uyu muryango, hatewe intambwe ishimishije, igaragarira mu byatangiye kugerwaho.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’umwungirije, Umunyarwandakazi Dr Monique Nsanzabaganwa bari mu Rwanda, basuzuma aho amavugurura y’uyu muryango ageze.

Aya mavugurura amaze imyaka itandatu ayobowe na Perezida Paul Kagame, agamije gutuma uyu muryango wigira, ndetse n’Ibihugu biwugize bikarushaho kwihuta mu rugendo rubiganisha ku ntego zawo zikubiye mu cyerekezo 2063.

Komisiye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ishimangira ko izi nshingano Perezida Kagame amazemo iyi myaka yose zatanze umusaruro ukomeye.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Dr Monique Nsanzabaganwa, yagize “Hari byinshi byavuguruwe kugira ngo tubashe gutera imbere no gukora neza. Hari n’ivugurura mu bijyanye n’ingengo y’imari kugira ngo Ibihugu bitange imigabane ihagije yatuma Umuryango ubasha kwihaza.”

Yakomeje agira ati “Kugeza uyu munsi Umuryango wihagije ku bijyane n’ibikoresho no guhemba abakozi, ariko turacyari mu rugendo rwo kwiyubaka kugira ngo ingengo y’imari ijyanye n’ibikorwa na za gahunda na yo bayigiremo uruhare.”

Icyakora ngo hari indi ntambwe bakeneye gutera kugira ngo uyu Mugabane urusheho kwegera intego z’icyerekezo 2063.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba; Prof Nshuti Manasseh, avuga ko mu gihe cyose imishinga y’uyu Mugabane yakomeza kurambiriza ku nkunga n’imfashanyo z’amahanga, byagorana ko watera imbere.

Yagize ati “Uyu muryango uracyarambirije ku nkunga z’amahanga. Ibyo bigomba kwigwaho kugira ngo wishakemo ubushobozi bwose bushorwa mu mishinga yawo. Ndatekereza ko mu nama yabaye mu mwaka wa 2015, yemeje ko iki kibazo kigomba gushakirwa igisubizo. Gukomeza gutegereza inkunga z’amahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, bituma ibyemezo byafatiwe i Johanesburg zitagerwaho.

Kuri iyi ngingo, Moussa Faki Mahamat, avuga ko bari kugishakira igisubizo. Ati “Dushingiye ku byemezo by’inama y’Abakuru b’Ibihugu yabaye mu kwezi kwa 7/2015, mu mwanzuro wa 605 wafatiwe i Kigali, n’uwa 635 wafatiwe i Addis Ababa; Ibihugu bigomba gushaka amafaranga yose yagenewe imishinga y’uyu muryango.”

Naho ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Moussa Faki Mahamat yavuze ko hari byinshi byakozwe, kuko hamaze kuboneka Miliyoni 330 USD, mu gihe intego ari ugukusanya Miliyoni 400 USD yagenewe ikigega cyo gushyigikira ibyo bikorwa.

Ati “Hari itsinda ry’Abaminisitiri bashinzwe imari bafite umukoro wo gushaka aho amafaranga y’ibikorwa by’uyu Muryango agomba kuva. Turi no gushyiraho uburyo bwo gukaza ibihano ku Bihugu bitishyura n’ibitinda gutanga imisanzu y’Umuryango buri mwaka.”

Uko kudashyira hamwe ngo bashake ubushobozi bwo gushora mu bikorwa by’iterambere; ni ingingo na Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kanya aherutse kuvuga ko ituma batabasha kwikemurira ibibazo.

Faki Mahamat yayoboye umwiherero wabereye i Kigali

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 8 =

Previous Post

Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Next Post

Rwamagana: Igisubizo cy’ikibazo gituma basebera imbere y’abakiliya gitandukanye n’icyo bifuzaga

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Igisubizo cy’ikibazo gituma basebera imbere y’abakiliya gitandukanye n’icyo bifuzaga

Rwamagana: Igisubizo cy’ikibazo gituma basebera imbere y’abakiliya gitandukanye n’icyo bifuzaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.