Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bari bakwiye kubanza kumva impamvu uyu mutwe wavutse n’icyo urwanira, kuko ubwayo ikwiye gushyigikirwa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, aho umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku birego byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yagize ati “Abadushinja gufasha M23, nakababajije impamvu ahubwo badafasha uwo mutwe wa M23.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwibaza icyo M23 ari cyo, ati “M23 ni umuryango wavukiye muri Congo, icyo ni icya mbere, icya kabiri, aba bantu ni Abanyekongo.”

Perezida Kagame wabaye nk’ukomoza ku mateka y’igice cy’Abanyekongo bakunze kwitwa Abanyarwanda, kubera uburyo bisanze ku butaka bwa Congo ubwo hakatwaga imipaka, yavuze ko ihohoterwa ryagiye rikorerwa aba Banyekongo, ari imwe mu ntandaro y’ivuka rya M23.

Ati “Babayeho [M23] kubera ko bagiye bamburwa uburenganzira bwabo, bitwa Abanyekongo b’Abatutsi b’u Rwanda. Ibi ni amateka, dufite umuryango w’Abanyarwanda bisanze muri Congo b’abanyekongo.”

Avuga ko ibi atari umwihariko kuko byabaye no ku bindi bice ubwo hakatwaga imipaka muri aka karere ndetse no muri Afurika, ariko ko bariya Banyekongo bagiye batotezwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo ndetse benshi bakagihunga, aho u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100 bamaze imyaka irenga 20, mu gihe muri Uganda hari abarenga uyu mubare.

Ati “M23 yavutse kubera ibyo bibazo. Ni yo mpamvu nagakwiye kubaza, nti ‘kuki babaza u Rwanda gufasha umutwe wa M23? Ahubwo abo badushinja ibyo bari bakwiye gushinjwa kuba badafasha M23’, kuko bisa nk’aho bashyigikiye akarengane kari gukorerwa uyu muryango mugari kuko bitabaye ibyo ngo ube utabishyigikiye wagakwiye kwibaza impamvu habayeho uyu mutwe wa M23? Kubera iki hari izi mpunzi ibihumbi 100 mu Rwanda?.”

Perezida Kagame yavuze ko abibaza niba u Rwanda rufasha M23 cyangwa rutawufasha, bibaza ikibazo badakwiye kuba bibaza, ahubwo ko bakwiye gutekereza icyatumye havuka uyu mutwe urwanira uburenganzira bwabo.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi iri no kwibukwa muri iki gihe, ukomeje gufatanya n’ubutegetsi bwa Congo mu bikorwa byo guhohotera bariya Banyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi, na wo uri mu byatumye havuka M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru