Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri America yongeye gukoresha imvugo ipfoya Jenoside

radiotv10by radiotv10
08/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Perezida Kagame mu kiganiro na Radio 10

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ku mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwe n’ukuriye Dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko ubundi ibi byahawe umurongo mu myaka 10 ishize, ubwo USA yumvikanaga n’u Rwanda ko yajya ivuga ibyo ishaka mu bindi bihe, ariko ku munsi wo gutangirizaho ibikorwa byo Kwibuka, ikifatanya na rwo byuzuye.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, nyuma y’amasaha macye mu Rwanda hatangijwe icyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abahoze ari Abaperezida n’abandi banyacyubahiro, ndetse Ibihugu binyuranye bigenda bigenera u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya na rwo muri ibi bihe rwinjiyemo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07 Mata 2024, yavuze ko iki Gihugu “cyifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside. Turunamira abantu amagana b’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abandi baburiye ubuzima mu minsi 100 y’ihohoterwa ritavugwa.”

Ni imvugo yumvikanamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bizwi neza ko yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100, ndetse bamwe mu Banyarwanda bakaba bahise bamagana iyi mvugo ya Blinken.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’ukuriye Dipolomasi ya USA, avuga ko iki Gihugu cyifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko cyohereje Bill Clinton wakiyoboye, waje ayoboye intumwa zahagarariye Perezida Joe Biden.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yanagiranye ibiganiro na Clinton byagutse, yaba ari ku mubano w’Ibihugu byombi, ndetse no ku zindi ngingo z’ingirakamaro.

Yavuze ko kuri iyi mvugo ya Blinken ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi ari ikibazo “cyatanzweho umurongo mu gihe gitambutse nko muri 2015 muri 2014, ubwo twatangaga ubutumwa ku Isi yose yari yifatanyije natwe mu kwibuka. Icyo gihe twakiriye ubutumwa bwavugaga ku ruhande rumwe ‘kwibuka’ ndetse no kwifatanya natwe, ndetse n’ibindi, kandi byari mu murongo muzima, ku rundi ruhande hari ubundi bwavugaga ibindi nka Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure,…ibintu nk’ibyo ubundi bitari ikibazo mu Gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwandikiye ibaruwa Leta Zunze Ubumwe za America, ari na we uyiyandikiye, ati “icyo nababwiye ni ibintu bine. Icya mbere: Nababwiye ko US cyangwa indi Guverinoma y’ikindi Gihugu, bafite uburenganzira bwo kutubwira ibyo bashaka byose byaba bidushimisha cyangwa bitadushimisha. Ibyo ntakibazo.

Ariko nanone ikintu cy’ingenzi, cyari mu ngingo ya kabiri, kuri njye cyari ukuvuga ngo ‘kuri uyu munsi wo Kwibuka, byadushimisha igihe mwakwibukana natwe. Izo ngingo zindi utubwira, dufite ikintu kimwe tubasaba, kuko ni ingenzi kuri twe’ mu ibaruwa narababwiye nti ‘mwemerewe kwifatanya natwe mu Kwibuka niba mubishaka, kandi mwisanzure kutubwira ibyo mutatwishimiraho byose ariko turabasaba ikintu kimwe, niba ari ku munsi wo Kwibuka tariki 07 Mata, mwajya mwemera mugaca bugufi bihagije mukaduha uwo munsi mukibukana natwe, ubundi mugahagararira aho’.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri ubwo butumwa yageneye US, yayibukije ko umwaka ugira iminsi 365, bityo ko uwo munsi umwe yajya yifatanya n’u Rwanda byuzuye, ubundi indi isigaye uko ari “364 isigaye mujye mudushinja buri munsi buri cyose mutunengaho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibi byari byumvikanyweho, ndetse ko ari bwo buryo iki kibazo cyakemuwemo, ku buryo ibindi byaje nyuma cyangwa bizaza mu bihe biri imbere, atabifiteho ikibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + twelve =

Previous Post

Uwabaye Miss w’u Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda yatanze ubutumwa bwo Kwibuka30

Next Post

Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.