Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri America yongeye gukoresha imvugo ipfoya Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ku mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwe n’ukuriye Dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko ubundi ibi byahawe umurongo mu myaka 10 ishize, ubwo USA yumvikanaga n’u Rwanda ko yajya ivuga ibyo ishaka mu bindi bihe, ariko ku munsi wo gutangirizaho ibikorwa byo Kwibuka, ikifatanya na rwo byuzuye.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, nyuma y’amasaha macye mu Rwanda hatangijwe icyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abahoze ari Abaperezida n’abandi banyacyubahiro, ndetse Ibihugu binyuranye bigenda bigenera u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya na rwo muri ibi bihe rwinjiyemo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07 Mata 2024, yavuze ko iki Gihugu “cyifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside. Turunamira abantu amagana b’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abandi baburiye ubuzima mu minsi 100 y’ihohoterwa ritavugwa.”

Ni imvugo yumvikanamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bizwi neza ko yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100, ndetse bamwe mu Banyarwanda bakaba bahise bamagana iyi mvugo ya Blinken.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’ukuriye Dipolomasi ya USA, avuga ko iki Gihugu cyifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko cyohereje Bill Clinton wakiyoboye, waje ayoboye intumwa zahagarariye Perezida Joe Biden.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yanagiranye ibiganiro na Clinton byagutse, yaba ari ku mubano w’Ibihugu byombi, ndetse no ku zindi ngingo z’ingirakamaro.

Yavuze ko kuri iyi mvugo ya Blinken ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi ari ikibazo “cyatanzweho umurongo mu gihe gitambutse nko muri 2015 muri 2014, ubwo twatangaga ubutumwa ku Isi yose yari yifatanyije natwe mu kwibuka. Icyo gihe twakiriye ubutumwa bwavugaga ku ruhande rumwe ‘kwibuka’ ndetse no kwifatanya natwe, ndetse n’ibindi, kandi byari mu murongo muzima, ku rundi ruhande hari ubundi bwavugaga ibindi nka Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure,…ibintu nk’ibyo ubundi bitari ikibazo mu Gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwandikiye ibaruwa Leta Zunze Ubumwe za America, ari na we uyiyandikiye, ati “icyo nababwiye ni ibintu bine. Icya mbere: Nababwiye ko US cyangwa indi Guverinoma y’ikindi Gihugu, bafite uburenganzira bwo kutubwira ibyo bashaka byose byaba bidushimisha cyangwa bitadushimisha. Ibyo ntakibazo.

Ariko nanone ikintu cy’ingenzi, cyari mu ngingo ya kabiri, kuri njye cyari ukuvuga ngo ‘kuri uyu munsi wo Kwibuka, byadushimisha igihe mwakwibukana natwe. Izo ngingo zindi utubwira, dufite ikintu kimwe tubasaba, kuko ni ingenzi kuri twe’ mu ibaruwa narababwiye nti ‘mwemerewe kwifatanya natwe mu Kwibuka niba mubishaka, kandi mwisanzure kutubwira ibyo mutatwishimiraho byose ariko turabasaba ikintu kimwe, niba ari ku munsi wo Kwibuka tariki 07 Mata, mwajya mwemera mugaca bugufi bihagije mukaduha uwo munsi mukibukana natwe, ubundi mugahagararira aho’.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri ubwo butumwa yageneye US, yayibukije ko umwaka ugira iminsi 365, bityo ko uwo munsi umwe yajya yifatanya n’u Rwanda byuzuye, ubundi indi isigaye uko ari “364 isigaye mujye mudushinja buri munsi buri cyose mutunengaho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibi byari byumvikanyweho, ndetse ko ari bwo buryo iki kibazo cyakemuwemo, ku buryo ibindi byaje nyuma cyangwa bizaza mu bihe biri imbere, atabifiteho ikibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru