Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wakiriye mugenzi we Paul Kagame ku meza bakanagirana ibiganiro, yamushimiye kuba yitabiriye ubutumire bw’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba wizihije isabukuru y’amavuko.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine adaheruka muri iki Gihugu cyari kimaze igihe kitabanye neza n’u Rwanda kubera ibikorwa bibi cyarukoreraga birimo gushyigikira abarwanya ubuyobozi bwarwo.
Perezida Kagame wagiye muri Uganda yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wari kumwe na Madamu we Janet Museveni ndetse na Muhoozi, bagirana ibiganiro.
Museveni yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yagendereye Uganda, akaza no mu birori bya Muhoozi.
Mu butumwa bwe, Museveni yagize ati “Nakiriye nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku meza mu birori bya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ndifuza gushimira Nyakubahwa Kagame kuba yaremeye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi kandi akaza gusura Uganda nyuma y’imyaka ataza.”
Museveni kandi yatangaje ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo iby’umutekano mu karere ndetse n’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yaherukaga guhurira na Museveni muri Kenya tariki 08 z’uku kwezi ubwo bombi bitabiraga isinywa ry’amasezerano yo kwakira byeruye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Bahuye nyuma y’igihe gito Ibihugu byubuye ubucuti nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byatanze umusaruro mu kuzahura umubano w’ibi Bihugu wari umaze igihe urimo igitotsi.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare rukomeye ku ruhande rwa Uganda mu kuzahura uyu mubano, yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri aho ubwo aheruka mu Rwanda mu kwezi gushize, yanagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame akunze kwita “my uncle”.
Muhoozi usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, wanatumiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori yitabiriye, yujuje imyaka 48 y’amavuko, akaba yatangaje ko impamvu yagize iyi sabukuru iy’agatangaza ari uko ibaye mu gihe Uganda n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza.
RADIOTV10