Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha basanzwe ari Abakristu Gatulika, bitabiriye Inzira y’Umusaraba yo kuzirikana ububabare bwa Yezu, banaheka umusaraba.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, aho Abakristu bizihije uwa Gatanu Mutagatifu wo kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu nk’umunsi uyu mwana w’Imana yapfiriyeho.
Mu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yavuze ko we n’umuryango we bifatanyije n’abakristu bo ku Isi yose muri iki gikorwa cy’inzira y’Umusaraba.
Ati “Ni umwanya mwiza utwibutsa ukubabara n’ugupfa kw’Umwami wacu Yezu Kristu, ukatwigisha kwihangana no kuzirikana ko kugira ngo ugere ku byiza, unyura mu bikomeye.”
Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye kandi buherekejwe n’amaforo agaragaza we n’umugore we bari muri iyi nzira y’umusaraba, aho na bo ubwabo bageze aho baheka umusaraba.
Uwa Gatanu Mutagatifu, ni umunsi ukomeye muri Kiliziya Gatulika, kuko ari wo ubibutsa ububare bwa Yezu Kristu wemeye gupfira abantu kugira ngo abacungure.
Mu Bihugu binyuranye cyane cyane ibirimo abakristu gatulika benshi, hanatangwa umunsi w’ikiruhuko, kugira ngo abantu babone uko bizihiza uyu munsi, urangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo iki cy’inzira y’umusaraba, no kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu.



RADIOTV10










