Perezida Paul Kagame yibukije Dr.Ugirashebuja Emmanuel icyo abanyarwanda bamwitezeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya minisitiri mushya w’ubutabera Yavuzeko abaturage bamwitezeho ubutabera ndetse anamwibutsa ko inshingano afite ziremereye cyane.

Mu ndahiro,  Dr. Ugirashebuja  Emmanuel   yarahiriye imbere ya presida Paul KAGAME yemera kuba minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya  leta yanahise ashyira umukono kuri iyo ndahiro  nyuma gato Umukuru w’igihugu Paul KAGAME  Yavuze ko  ishingano zahawe Ugirashebuja ziremereye, maze amushimira kuba yemeye kuzayikora ndetse ngo ntashidikanya kubushobozi bwe buzanatuma yuzuza inshingano z’ubutabera

Izindi Nkuru

Ati “Ibyo rero bizafasha kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo bitandukanye. Abanyarwanda bateze byinshi kuri guverinoma muri rusange, abayobozi na za minisiteri zitandukanye. Mu by’ubutabera abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura na byo.”

Perezida Kagame yavuze ko nta gishya kidasanzwe kuri Dr.Ugirashebuja mu kazi agiye gukora kuko yari asanzwe agafitemo uruhare ndetse akaba yarateguwe kuva yafata inshingano nk’izi.

Who Is Dr. Emmanuel Ugirashebuja, the New Justice Minister? – KT PRESS

Dr. Ugirashebuja  Emmanuel Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya  leta

Yakomeje agira ati “Nk’uko bisanzwe twese tuzafatanya gukemura ibibazo, Abanyarwanda cyangwa igihugu duhura na byo. Tuzafatanya na minisitiri mushya umaze kurahira kugira ngo twese tubashe kuzuza inshingano zacu.”

Ikindi presida Kagame yibukije Ministre mushya w’ubutabera ni ukuba abaturage bamutezeho umusaruro mugutanga ubutabera  kubaturage ndetse anamwizeza ubufatanye mugukemura ibyo bibazo

Dr.Ugirashebuja Emmanuel yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu muri kaminuza y’urwanda , Dr Ugirashebuja yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Dr.Ugirashebuja Emmanuel  yasimbuye kuri uyu mwanya Businjye Joston wari umaze imyaka umunani  kuri iyi ntebe kuri ubu akaba yaragizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTv10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru