Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) ryemereye u Rwanda kuzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare izakinwa mu mwaka wa 2025. Kuri ubu kuva tariki 19 Nzeri kuzageza tariki 26 Nzeri 2021 mu gihugu cy’u Bubiligi hazaba hakinirwa shampiyona y’isi ya 2021.
U Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare ya 2025 (2025 UCI Road World Championships), ruhite ruca agahigo ko kuba ari igihugu cya mbere muri Afurika kibigezeho.
Shampiyona y’isi ya 2025 si u Rwanda rwayishakaga rwonyine kuko n’igihugu cya Maroc cyari cyaratanze ubusabe ariko birangira u Rwanda rugaragaye ko rufite ibisabwa kugira ngo rwakire iri siganwa mpuzamahanga riba rihuriza hamwe abakinnyi bose bakomeye ku rwego rw’isi baba bakinira amakipe y’ibihugu bavukamo.
Kuri ubu muri uyu mwaka wa 2021 hari gukinwa shampiyona y’isi ku nshuro ya 94, mu 2025 izaba ikinwa ku nshuro ya 98.
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)