“Narihannye ubu nta kigare kizongera kunyobya”-Runanira Amza nyuma yo gusinyira Espoir FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Runanira Amza myugariro wakinaga mu mutima w’ubwugarizi muri Bugesera FC mbere y’uko batandukana, kuri ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba.

Runanira Amza wagiye arangwa n’amakosa atandukanye byatumye anatandukana n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Bugesera FC.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports habanje kubaho ubwumvikane bucye akajya muri Bugesera FC, nabwo ntabwo byagenze neza kuko iyi kipe yamushinjaga imyitwarire idahwitse.

Nyuma yo gutandukana na Bugesera FC nibwo Runanira yahise afatanwa na Kwizera Olivier na bagenzi babo baranafungwa bazira ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge. Gusa, baje gufungurwa banakatirwa igihano cy’umwaka umwe usubitse.

Image

Runanira Amza yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Espoir FC

Amaze kurekurwa nibwo amakipe atandukanye yatangiye kumurambagiza ariko biza kurangira yumvikanye na Espoir FC yanamaze gusinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2021-2023).

Aganira na RadioTV10, Runanira yavuze ko amakosa yose yabayemo ayemera kandi ko abona ahagije kugira ngo afate umwanya yikosore akine umupira nyirizina.

“Amakosa yose nakoze ni ayo sinzongera kwisanga mu bibazo ahanini usanga ari njye wabyiteye. Ibigare nabagamo ubu nabivuyemo ubu umutima wanjye wose uri ku mupira w’amaguru.” Runanira

Runanira akomeza avuga ko kuri ubu yafashe umwanzuro wo kujya gutanga imbaraga ze mu ikipe ye nshya ya Espoir FC, ikipe yizera ko izamushyira ku rwego rwiza agasubira mu bihe bye.

“Espoir FC ni ikipe nziza kuko umwaka w’imikino ushize yarabigaragaje. Ubu rero nizeye ko ngomba gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo binafashe kuzamura urwego bityo nzasubire uko nari meze mbere y’uko mva muri Marines FC njya muri Rayon Sports” Runanira

Rayon Sports yasinyishije myugariro wa Marines FC imyaka ine - IGIHE.com

Runanira Amza (14) ubwo yari ahanganye na Bimenyimana BonFils Caleb (7) ubwo Marines FC yahuraga na Rayon Sports kuri sitade Umuganda i Rubavu

Runanira Hamza wabayeho kapiteni wa Marines FC mbere y’uko agana muri Rayon Sports, avuga ko ubu intego ye ari ugukora uko ashoboye akagaruka mu bihe bye.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru