Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nshimiyimana Octave wari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko kwandikira bagenzi be abasaba guhagarika izi nshingano ze, yabitewe n’indi mirimo mishya yahawe.

Ni nyuma y’uko Nshimiyimana Octave yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, ayimenyesha ko ahagaritse inshingano nk’Umujyanama ndetse no kuyiyobora.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iyi baruwa, Nshimiyimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko, atanditse yegura nk’imvugo isanzwe ikoreshwa, ahubwo ko yahagaritse inshingano yari afite zo kuyobora Njyanama y’Akarere ka Muhanga.

Yagize ati “Ntabwo nanditse negura. Nasabye guhagarika inshingano zo kuba Umujyanama no kuba umuyobozi w’Inama Njyanama kuko izo nagiyemo zitabangikanywa.”

Uyu wayoboraga Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko agiye kuba ari hanze y’u Rwanda, bityo ko atabasha gukomeza kuba Perezida wa Njyanama kandi atari mu Gihugu imbere.

Uku guhagarika inshingano k’uwari Perezida wa Njyanama ya Muhanga, kandi kwanemejwe nyuma y’uko hakiriwe ibaruwa ye, hakaba hahise haterana Inama ya Njyanama kugira ngo isuzume iki cyifuzo.

Perezida Wungirije wa Njyanama ya Muhanga, Nshimiyimana Gilbert ari na we wahawe inshingano zo kuba Perezida w’agateganyo, yagize ati “Twateranye twandika tumwemerera guhagarika inshingano.”

Nshimiyimana Octave yari amaze imyaka itatu ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, dore ko yari yatorewe izi nshingano muri 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru