Israel ikomeje kugaragaza ko idakozwa ibyo guhagarika intambara muri Gaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Israel ikomeje gusabwa guhagarika intambara yatangiye mu Ntara ya Gaza muri Palestine, yo yakajije ibitero birimo ibyagabwe ku nkambi z’impunzi.

Ibitero byabaye kuri uyu wa Kabiri mu Ntara ya Gaza muri Palestine, byahitanye abantu abarenga 20, abandi benshi barakomereka.

Izindi Nkuru

Mu bice byagabwemo ibitero mu ijoro ryacyeye, birimo ibyagabwe ku nkambi z’impunzi, ku nyubako zitandukanye ndetse no mu gace ka Deir Al Balah gaherereye mu majyepfo y’umujyi wa Gaza, kubatsemo ibitaro bikomeye akaba ari nabyo byonyine birimo gukora birimo gutanga ubuvuzi ku bantu bagera hafi kuri miliyoni.

Mu gihe amahanga akomeje kotsa igitutu asaba Israel guhagarika ibitero ku baturage ba Gaza, yo yahisemo kubyongera ivuga ko idateze na rimwe kuva ku izima mu mugambi wo kurandura umutwe wa Hamas.

Kuva intambara hagati ya Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas yatangira mu mpera z’umwaka ushize, Abanya-Palestine bagera ku bihumbi 36 bamaze kuhasiga ubuzima, naho ibihumbi 83 barakomeretse, abandi benshi bava mu byabo barahunga.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru