Monday, September 9, 2024

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Macky Sall wa Senegal, yagaragaje agahinda yatewe n’imvune ya Sadio Mané, umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba mu ikipe y’Igihugu ya Senegal yitegura kwitabira Igikombe cy’Isi.

Sadio Mane yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe asanzwe akinamo ya Bayern München yakinagamo na Werder Bremen ikayitsindamo ibitego 6-1, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022.

Imvune ya rurangiranwa Sadio Mané, yakangaranyije abakunzi benshi ba ruhago byumwihariko abo ku Mugabane wa Afurika bakomeje kugaragaza ko bazaba bari inyuma ya Senegal mu gikombe cy’Isi kizatangira mu minsi micye iri imbere.

Perezida wa Senegal, Macky Sall ari mu bababajwe n’imvune ya Sadio Mané, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022 yashyize ubutumwa kuri Twitter agaragaza akababaro k’iyi mvune.

Yagize ati “Sadio ndakwifuriza gukira vuba nyuma y’imvune wagiriye mu mukino wahuje Bayern-Werder Brême.”

Macky Sall yakomeje agaragariza Sadio Mané ko afatiye runini ikipe yabo ya Senegal, ati “Nkuko nabikubwiye: Sadio uri inkingi ya mwamba y’Intare (Ikipe y’Igihugu ya Senegal), turi kumwe nawe kandi Imana ikube hafi.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi hari amakuru ari kuvugwa ko Sadio Mané atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi, inkuru itari nziza mu matwi y’abakunzi ba ruhago ku mugabane wa Afurika.

Uyu rurangiranwa wegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza muri Afurika, yafashije Igihugu cye kwegukana Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.

Imvune ya Sadio Mane yababaje Abanyafurika benshi
Perezida Macky Sall yamwakiriye mu biro bye muri uyu mwaka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts