Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez yatangaje ko yiteguye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerikca ku ngingo z’ingenzi zishingiye ku iterambere rihuriweho.
Ibi Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026, agaragaza imvugo y’ubwiyunge kuva ingabo za America zafata Nicolas Maduro, Perezida w’iki Gihugu gikungahaye ku mavuta.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez yavuze ko guverinoma ayoboye iri gushyira imbere intambwe iganisha ku mubano ushingiye ku bwubahane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ubwo mbere yari yanenze igitero cyabaye ku wa Gatandatu, agaragaza ko icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko kigamije kwigarurira umutungo kamere w’igihugu.
Rodriguez yagize ati: “Turahamagarira guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana natwe ku murongo w’ubufatanye ugamije iterambere rihuriweho, hubahirijwe amategeko mpuzamahanga, hagamijwe gushimangira imibereho ihamye n’imibanire myiza y’abaturage.”
Yakomeje agira ati: “Perezida Donald Trump, abaturage bacu n’akarere kacu bakeneye amahoro n’ibiganiro aho gukenera intambara.”
Ibyo Rodriguez yabivuze nyuma y’uko kuri iki Cyumweru na bwo Trump abwiye abanyamakuru ko ashobora gutegeka ikindi gitero, mu gihe Venezuela yaba itemeye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa byo gufungura urwego rw’inganda z’amavuta no guhagarika icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Aya magambo ya Trump yayatangaje mu gihe kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko Nicolas Maduro aza kwitaba urukiko rwa Leta ya Amerika i New York.
Maduro yatawe muri yombi mu gitero cy’ingabo za Amerika cyabaye ku wa Gatandatu i Caracas, cyateje impungenge ku rwego mpuzamahanga kandi gisiga Venezuela mu bihe by’ubwoba n’igihirahiro ku kigiye gukurikiraho.
Abayobozi buyobowe na Trump bagaragaje ko ifatwa rya Maduro ryakozwe nk’igikorwa cy’ubutabera kigamije kumubaza ku byaha ashinjwa, hashingiwe ku birego byatanzwe mu 2020 bimushinja kugira umugambi w’iterabwoba rishingiye ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (narco-terrorism).
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10








