• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagaragaje ko ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America, byo kujya gufata Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye, ari ukurenga ku mahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga yo kubaha ubusugire n’ubutavogerwa by’Igihugu.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu Muryango wavuze ko watewe impungenge n’ibyabaye muri Venezuela, byo gushimuta Perezida w’iki Gihugu Nicolás Maduro, n’ibitero bya gisirikare byagabwe ku nzego zacyo.

Iri tangazo rikagira riti “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wongeye kwemeza ko wiyemeje gukurikiza amahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga, arimo kubaha ubusugire bw’Ibihugu, ubutavogerwa bw’ubutaka bwabyo, n’uburenganzira bw’abaturage bwo kwihitiramo, nk’uko bivugwa mu Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi wavuze ko ushyira imbere inzira z’ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro, no kubahiriza Itegeko Nshinga rya buri Gihugu ndetse n’inzego zacyo.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushimangira ko ibibazo bikomeye by’imbere muri Venezuela bishobora gusa gukemurwa mu buryo burambye binyuze mu biganiro bya politiki hagati y’Abanyavenezuwela ubwabo.”

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi wavuze ko wifatanyije n’abaturage ba Venezuela kandi ko wiyemeje guteza imbere amahoro, ituze, n’ubwubahane hagati y’Ibihugu n’uturere.

Muri iri tangazo, uyu Muryango waboneyeho gusaha impande zose zirebwa n’iki kibazo kugira ubushishozi, no kubaha amategeko mpuzamahanga kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora guterwa na cyo zirimo nk’ibyahungabanya amahoro n’ituze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + ten =

Previous Post

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Next Post

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w'Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.