Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Joe Biden yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’umwaka utaha, ahamagarira Abanyamerika kuzongera gushishoza bakamuhitamo.

Perezida Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ko agiye guhatanira manda ya kabiri, ku buryo Abanyamerika baramutse bamuhisemo yaguma muri White House.

Izindi Nkuru

Mu ijambo yatangaje bwatambutse mu buryo bw’amashusho, nyuma y’igihe butegerejwe n’Abanyamerika benshi ndetse n’abatuye Isi benshi, bibazaga niba Biden azongera kwiyamamaza.

Ubu butumwa bw’amashusho, bigaragara ko bwateguranywe ubuhanga, Biden atangira agaragaza ko intego ya Leta Zunze Ubumwe za America, ari ukwishyira ukizana (Freedom) kwa buri wese.

Ati “Ukwishyira ukizana kwa buri muntu ni imwe mu nkingi y’abo turi bo nk’Abanyamerika, nta kindi cyabiruta.”

Yakomeje avuga ko niba Abanyamerika bashaka gukomeza kurinda ihame rya Demokarasi, bagomba kuzongera kumutora.

Yavuze ko America izakomeza guharanira ko abantu bagira uburenganzira bungana, gukomeza kurinda umutekano w’Igihugu n’abagituye ndetse no kugabanya imisoro.

Yakomeje agaragaza ibyagezweho muri iyi manda ya mbere, ati “Ubwo nabaga Perezida mu myaka ine ishize, navuze ko tugomba kurwana urugamba rwo guharanira ubudahangarwa bwa America kandi n’ubu turacyarurimo. Ikibazo duhanganye na cyo ni ukwibaza niba mu myaka iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rwo hejuru mu kwishyira ukizana cyangwa byaragabanutse.”

Yakomeje avuga kandi ko hakwiye kwibazwa niba bazakomeza gukomera ku ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko atari we ufite igisubizo ahubwo ko gifitwe n’Abanyamerika, kandi ko badakwiye gutuma uru rugendo ruzamo igitotsi.

Ati “Ni yo mpamvu nifuza kongera kuziyamamaza kuko nzi America, ndabizi ko turi abantu beza kandi b’inyangamugayo…”

Perezida Joe Biden atangaje ko azongera kwiyamamaza, nyuma yuko na Donald Trump banahatanye mu matora y’ubushize na we aherutse kwemeza ko aziyamamaza. Ibigaragaza ko amatora ya Leta Zunze Ubumwe za America ashobora kuzongera gushyuha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru