Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo kwereka itangazamakuru abantu 13 bafashwe kuma tariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Polisi yatangaje ko abo bantu bafashwe ku matariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Aba bantu basanganywe ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha.
Aba bantu 13 bari bafite umugambi mubisha wo kuzaturitsa ibisasu ku nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali harimo na gare ya Nyabugogo.
Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu Mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.
Aba bantu kandi ntabwo bafatiwe ahantu hamwe kuko hari n’abafatiwe mu karere ka Rusizi.
Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.
Iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.
Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo; intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.
Bimwe mu bikoresho aba bari bateguye gukoresha bateza umutekano mucye
Abafashwe bategura uyu mugambi mubisha baremera ko babikoze