Friday, November 20, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inama z’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda zafasha Abaturarwanda kuzasohoka muri Weekend nta n’umwe ufunzwe

Inama z’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda zafasha Abaturarwanda kuzasohoka muri Weekend nta n’umwe ufunzwe

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagiriye inama Abaturarwanda kuzitwararika muri iyi minsi y’impera z’icyumweru bagiye kwinjiramo, bakirinda imyitwarira yatuma bafungwa, ati “Nubwo iyo bibaye ngombwa dushobora gucumbikira abantu nta kiguzi, mujye mumenya ko climatiseur tugiramo.”

Ni mu butumwa bwatanzwe na ACP Rutikanga kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026, buje mbere yuko Abaturarwanda binjira mu mpera z’icyumweru kirimo ibikorwa by’imyidagaduro nk’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino utegerejwe na benshi uzatangira saa 17:00, ukaba uri mu mikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ACP Rutikanga yavuze ko abafana n’abandi bose bazitabira uyu mukino bakwiye kugera kuri Stade hakiri kare kugira ngo birinde umuvundo ushobora guterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abafana n’abandi bose bazitabira uyu mukino kugera kuri Stade hakiri kare, birinda umuvundo ushobora guterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.”

Yibukije kandi abakunzi b’amakipe yombi ko bagomba kwitwara neza, birinda ibikorwa bishobora kubakururira gufungwa.

Yabivuze mu buryo bw’urwenya, agira ati “Muri iyi weekend, buri wese yirinde imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutuma yambikwa wa muringa wo ku maboko [amapingu]! Nta muntu n’umwe uberwa na wo.”

ACP Rutikanga yanagarutse ku kibazo cy’umutekano n’imyitwarire y’abafana mu mukino uheruka w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, avuga ko Polisi n’izindi nzego bireba bari gukorana mu gukumira no gukosora ibitaragenze neza.

Yagize ati “Turafatanya n’izindi nzego bireba mu gukumira no gukosora ibitaragenze neza mu mukino uheruka w’Amavubi. Ibyabaye byaratubabaje, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubishakira umuti.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abantu ko nubwo hari igihe Polisi icumbikira abantu bafunzwe nta kiguzi, ariko ko aho bacumbikirwa hatagira icyuma gikonjesha umwuka (climatiseur).

Yagize ati “Nubwo kandi iyo bibaye ngombwa dushobora gucumbikira abantu nta kiguzi, mujye mumenya ko nta cyuma gikonjesha umwuka tugiramo.”

Ubu butumwa buje mu gihe abafana ba APR FC na Rayon Sports bitegura umukino ukomeye uzabera kuri Stade Amahoro, aho Polisi y’u Rwanda isaba abazawitabira kuwitabira mu mutekano, kubahiriza amabwiriza no kwirinda imyitwarire mibi ishobora kubakururira ibihano.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − three =