Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu mugabo afite ubumuga ahubwo ko ari amayeri yakoreshaga kugira ngo asabe abantu ubufasha, ariko yemeza ko uburyo yafashwemo bigomba gukurikiranwa ubwabwo.
Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, ashyizeho amashusho agaragaza uyu mugabo ari gufatwa n’abantu bambaye imyambaro ya gisivile mu Mujyi wa Kigali, bakamujugunya mu modoka y’umweru.
Nubwo ntakigaragaza ko aba bantu ari abo mu nzego z’umutekano, uyu ukoresha konti yitwa Roger Official 48 kuri X, yabajije izi nzego niba bikwiye ko muntu ufite ubumuga yafatwa muri buriya buryo.
Muri ubu butumwa yanditse abaza inzego nka Polisi y’u Rwanda Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, n’abavugizi b’izi nzego, yagize ati “Ibi bintu birakwiye koko ku muntu ufite ubumuga koko? Ubu bunyamwuga buke tubwite Gati ki?!!”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru yatangaje ko uriya muntu afite ubumuga, ivuga ko atari ukuri, ahubwo ko uriya muntu yakoreshaga ayo mayeri kugira ngo abone uko asaba.
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwagize ruti “Uwafashwe nta bumuga afite. Yigaragaje nk’ufite ubumuga akabikoresha asaba abantu ubufasha cyangwa amafaranga. Uburyo yafashwemo bikurikiranwa ukwabyo.”
Uyu wari watangaje ariya makuru, na we yongeye kugaruka ku uru rubuga nkoranyambaga, atangaza ko yari yahawe amakuru atari ukuri, kuko na we yaje kumenya ko uriya muntu adafite ubumuga.
Mu butumwa yongeye gushyira kuri X, uyu Roger Official 48 yagize ati “Gukosora Inkuru: Uwagaragaye mu mashusho ntabwo afite ubumuga ahubwo yigira ko afite ubumuga nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga.”
Nubwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uburyo uriya muturage yafashwemo bizakurikiranwa, kugeza ubu, ntiharatangazwa icyaba cyakozwe.
RADIOTV10








