• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu musaya ubwo bari baryamye, yemera icyaha akavuga ko yabikoze kuko umugore we yahoraga amuca inyuma.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Gitarama mu Kagari Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho “kuba ku itariki ya 19/11/2025 saa munani z’ijoro yarashatse kwica umugore we w’imyaka 57 amukubise umuhoro mu musaya.”

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugabo, yavuze ko ubwo “bari baryamye byageze mu ma saa munani z’ijoro, arabyuka afata umuhoro wari munsi y’uburiri awumukubita mu musaya amusigaho aragenda.”

Ubwo uyu mugabo yari agarutse avuye mu Karere ka Kirehe aho yari yarahungiye, yishyikirije polisi.

Ubushinjacyaha bugira buti “Avuga ko yamuhoye ko yahoraga amuca inyuma kandi ko n’umusambane we iyo babaga bahuriye mu nzira yamutukaga, abisabira imbabazi.”

Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 5 =

Previous Post

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Next Post

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.