• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk’Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri Somalia, ibintu bitanyuze iki Gihugu.

Israel ni cyo Gihugu cyonyine kimaze kwemera ku mugaragaro icyemezo cya Somaliland cyo kwitandukanya na Somalia.

Gusa Somalia yo yatangaje ko icyo cyemezo cya Israel cyo kuyemera nk’igihugu kinyuranyije n’amategeko, inavuga ko uruzinduko rwa Saar ari uguhonyora bikomeye ubusugire bw’igihugu cyayo, no kwivanga mu bibazo byayo mu buryo butemewe.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, Saar yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohammed Abdullah, “byibanze ku nzego zose z’imibanire.”

Saar yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere ku buryo bufatika umubano hagati ya Israel na Somaliland.”

Saar kandi yavuze ko Perezida Abdullah wa Somaliland yemeye ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bwo kugirira uruzinduko rwemewe muri Israel.

Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Abdullahi yavuze ko Somaliland izinjira mu masezerano azwi nka Abraham Accords, yashyizweho na Washington mu 2020, yahaye amahirwe ibihugu byo mu Kigobe nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), umufatanyabikorwa wa hafi wa Somaliland, ndetse na Bahrain, kugirana umubano wa dipolomasi na Israel.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida wa Somaliland yashimiye Israel n’abaturage bayo ku cyemezo bafashe cyo kwemera Somaliland nk’igihugu kigenga, anavuga ko iki cyemezo kizagira ingaruka nziza ku bukungu n’iterambere rya Somaliland.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Next Post

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.