Producer wari umaze kubaka izina mu Rwanda ubu ntakihabarizwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutunganyamuziki (Producer) uzwi nka Madebeats wakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi mu Rwanda, ntakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, yamaze kwerecyeza ku Mugabane w’u Burayi aho yimukiye.

Producer Madebeats yuriye rutemikirere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yerekeza i London mu Bwongereza akazahita akomereza i Manchester ari na ho agiye gutura.

Izindi Nkuru

Yahishuye ko aherutse kugira amahirwe yo kubona ibyangombwa byo gukorera muri iki Gihugu cy’u Bwongereza, akaba agiye kuhatura akanahakomereza akazi ke ko gutunganya imiziki.

Yavuze ko kuba agiye gukorera umuziki muri iki Gihugu, ari andi mahirwe muzika nyarwanda yungutse mu kuwumenyekanisha kuko azafasha gukorera abahanzi nyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’abo muri iki Gihugu.

Uyu mutunganyamuziki ubwo yajyaga ku kibuga cy’indege, yaherekejwe n’ibyamamare nyarwanda birimo abahanzi nka Dj Pius ndetse na Junior Giti usanzwe asobanura film.

Madebeats yatunganyije indirimbo zakunzwe n’abatari bacye zirimo Why ya The Ben yakoranye na Diamond ndetse na My Vow ya Meddy.

Yanahawe ibihembo kubera ibihangano yatunganyije
Yaherekejwe n’abarimo Dj Pius (Photo/Igihe)
Na Junior Giti (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru