Monday, September 9, 2024

Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Vladimiri Putin watorewe kuyobora u Burusiya kuri manda ya gatanu ku majwi 87%, yavuze ko Demokarasi yo muri iki Gihugu ikorera mu mucyo kurusha Ibihugu byigize abarimu bayo, ndetse azakomeza guhangana na byo.

Ni nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, yamaze iminsi itatu y’impera z’icyumweru twaraye dusoje, aho Putin yahise aca agahigo kari gafitwe na Joseph Stalin, ko kuba umuyobozi umaze igihe kirekire ayoboye u Burusiya mu myaka 200 ishize.

Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, ibihumbi by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, bashyigikiye Alexie Navalny uheruka kwitaba Imana, bahise bakora imyigaragambyo ku biro by’itora, bamagana ibyavuye mu matora.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za America, u Budage, u Bwongereza, byamaganye ibyavuye mu matora, bivuga ko atabaye mu bwisanzure kubera ifungwa ry’abatavuga rumwe na politike ya Putin, ndetse akaba ataritabiriwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu ijambo ry’intsinzi yagejeje ku Barusiya i Moscow, Putin yavuze ko Demekarasi y’u Burusiya ikorera mu mucyo kurusha Ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse ko Igihugu cye azakigeza kuri byinshi mu bihe biri imbere.

Putini yagize ati “Hari byinshi tuzageraho mu bihe biri imbere, kandi ubwo dushyize hamwe, haba abashaka kudutera ubwoba, cyangwa kuturwanya, nta muntu n’umwe wigeze abigeraho mu mateka, n’ubu ntawabigeraho, kandi nta n’uzabigeraho mu bihe biri imbere.”

Putini kandi yabwiye Itangazamakuru ko amatora y’u Burusiya yabaye muri Demokarasi isesuye kandi ko imyigaragambyo y’abashyigikiye Navalny ntacyo yahindura ku byavuye mu matora.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts