Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba-EACJ, rwari rwaregewe ikirego cy’Umunyarwanda ushinja Guverinoma y’u Rwanda kumugurishiriza umutungo adahari, rwatesheje agaciro iki kirego.

Uru rukiko rwa EAC- EACJ (East African Court of Justice) rusanzwe rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwari rwaregewe ikirego cya Dr. Alfred Rurangwa, wavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yagurishije ubutaka bwe ubwo yari ari gukurikirana amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Ni ikirego yari yatanze muri 2019, aho yavugaga ko uwo mutungo we wagurishijwe na Guverinoma y’u Rwanda, uri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, wagurishijwe uwitwa Papias Ntabareshya.

Dr. Alfred Rurangwa yavugaga ko igurishwa ry’uyu mutungo ryagendeye ku cyangombwa kigaragaza ko yapfuye, cyatanzwe n’Umunyamanga Nshingwabikorwa w’iwabo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga.

Yavugaga ko icyo cyangombwa cyemejwe n’Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze, ari cyo cyatumye uwitwa Ntabareshya yegukana umutungo we, akavuga ko ibi bihabanye n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uru Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwashyizweho muri 2001, rufite inshingano zo gusobanura amategeko, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndeste no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya EAC

Ni mu gihe Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, ubwo yasobanuraga iby’iki kirego cya Dr. Rurangwa, yavuze ko ihererekanyamutungo ry’uwo mutungo we, ryakozwe hagati y’uwawuguze n’umugore we ndetse na mushiki we.

Intumwa Nkuru ya Leta, kandi yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda yagize muri iryo hererekanyamutungo, bityo ko idakwiye kubibazwa.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Werurwe 2024 i Arusha muri Tanzania, mu gihe Dr. Rurangwa atabashije kwitaba Urukiko kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko.

Abacamanza ba EACJ, bahise bafata icyemezo cyo gushyingura iki kirego, kuri uwo munsi tariki 15 Werurwe 2024, mu gihe abanyamategeko bari bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, bo bari bitabye uru rukiko.

Ubwo Abacamanza ba EACJ bari baje mu cyumba cy’Urukiko
Abanyamategeko bari bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru