DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indege yo mu bwoko bwa Let L-410 Turbolet ya Kompanyi y’indege yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreye impanuka ku kibuga cy’Indege ubwo yururukaga, irangirika cyane.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024 ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda mu Mujyi wa Butembo muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha Ikigo gishinzwe iby’umutekano w’Indege ASN (Association Safety Network), avuga ko iyi ndege yari ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Goma.

Iyi ndege yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda, isanzwe itwara abagenzi, aho bivugwa ko ubwo yakoraga iyi mpanuka yari itwaye abagenzi bagera mu icumi (10).

Amashusho yagaragajwe n’Umunyamakuru Daniel Michombero, yerekana uburyo iyi ndege yangiritse bikomeye, aho intebe zayo zavuyeho bikaba binaragara ko yari irimo imizigo myinshi.

Amakuru avuga ko igikekwa kuba cyateye iyi mpanuka ari imiterere y’ikirere kitari kimeze neza, nubwo nta rwego rubifite mu nshingano rwari rwatangaza impamvu ya nyayo yateye iyi mpanuka.

Iyi ndege bivugwa ko yari itwaye abagenzi babarirwa mu icumi, nta n’umwe waburiyemo ubuzima, uretse abantu babiri bakomeretse bikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru