• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari yagenwe kubaka Gereza, yagejejwe imbere y’Urukiko, aza yakererewe, avuga ko byatewe n’umubyigano w’imodoka z’i Kinshasa.

Uyu wahoze muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 19 USD yari yaragenewe kubaka Gereza muri Kisangani, yagejejwe imbere y’Urukiko rusesa Imanza kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025.

Ubwo yahabwaga ijambo mu Rukiko, Mutamba yabanje kwisegura ku Rukiko ku kuba yahageze akererewe, avuga ko byatewe n’umuvundo w’imodoka zari nyinshi mu mujyi wa Kinshasa.

Constant Mutamba yagize ati “Mu byukuri nakererewe mu nzira, kubera umuvundo w’imodoka w’i Kinshasa, nkaba naje kuburana ku ifungwa ry’agateganyo.”

Yitabye Urukiko kandi nyuma yuko abanyamategeko bamwunganira basabye ko urubanza rusubikwa, ariko rukabitera utwatsi, rugategeka ko agomba kwitaba.

Uyu munyapolitiki yagejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ukwezi yeguye ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Ubutabera, aho yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe tariki 17 Kamena.

Yeguye nyuma yuko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa imanza, yemeje ko agomba kumurikirana ku byaha birimo kunyereza miliyoni 19 USD zari zaragenewe kubaka Gereza ya Kisangani.

Uyu Mushinjacyaha yatangaje ko nyuma y’ibazwa ryakorewe uyu munyapolitiki, byagaragaye ko hari impamvu zikomeye zimwemerera gukomeza kumurikirana kubera ibyo yatangarije mu mabazwa yakorewe.

Constant Mutamba we ahakana ibyaha ashinjwa, akagera n’aho yegeka ku Rwanda ku mpamvu zo kuba akurikiranywe n’inzego z’ubutabera yahoze akuriye, aho aherutse gutangaza ko umugambi wo kugira ngo ajyanwe mu nzego z’ubutabera ngo wacuriwe i Kigali, ariko akaba ataragaragaje ibimenyetso.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.