RAB yananiwe gusobanurira PAC uko yatanze isoko rya miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (RAB) cyitabaga PAC, cyananiwe kwisobanura ku makosa cyakoze mu gutanga isoko rya miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikariha Company BETA COMPANY yakoze inyigo y’isoko, igahindukira ikanahabwa iryo soko ryo gukora igenzura ry’imirimo.

Ni ibintu abadepite bavuze ko binyuranyije n’itegeko ryo gutanga amasoko mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ubwo ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kitabaga PAC ku micungire mibi y’umutungo wa Leta mu  2019-2020, PAC yaragagaje ko RAB yatanze amasoko agera ku icumi afite agaciro Ka miliyari 21 na miliyoni 831 zisaga mu buryo budakurikije amategeko. Ayo masoko arimo ayo kugura imashini kubaka amakusanyirizo kugura  imbuto y’imigozi n’ibindi.

Abadepite bagize PAC bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe na RAB ku isoko rya Miliyari 2 zahawe kampani imwe ngo ikore inyigo bagahindukira bakayiha no gukora umugenzuzi bw’iryo soko.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko muri RAB habayeho gutanga isoko uwo bahaye isoko banamuha uburenganzira bwo kurigenzura bihita bibangamira imikorere y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Umuyobozi wa  RAB yisobanura ntiyemeye ibyatanzwe muri raporo ahubwo ko bemereye umugenzuzi akabyigenzurira.Umuyobozi wa PAC amubajije impamvu babyemereye  umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, DG wa RAB Patrick yahise avuga ko babyemeye mu rwego rwo  kwanga guharira n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Ni ijambo ritakiriwe neza n’abadepite bagize PAC kuko basabye DG wa RAB kurikura mu mvugo yakoresheje ariko arabyanga.

Nyuma yo kwanga kurikuramo, abadepite bahaye iminota 5 abo muri RAB kujya kwitekerezaho niba bakomeza cyangwa bahagarikiraho bityo abadepite bafata gahunda yo gusohoka.

Abari mu cyumba cy’inama cya RAB nabo basigaye baharira nyuma y’iminota itanu PAC yongeye guterana bityo DG wa RAB akuramo ijambo, kubazwa birakomeza.

Abadepite bagize PAC  basabye abo mu nzego z’ubutabera ko abahawe aya masoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko batangira gukorwaho iperereza.

Amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko harimo iryatwaye miliyari rbyiri aho ryahawe uwagombaga gukora inyigo ndetse akanakora kugenzura imirimo y’isoko yakoreye inyigo kandi ngo binyuranyije  n’amategeko.

Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru