N’ubwo Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuba yaranduye burundu ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA, ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abakobwa b’abangavu bandura virus ya SIDA uri hejuru, ugereranije n’ingimbi.
Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda biciye Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC), n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP), bukamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019.
Ubu bushakshatsi bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera SIDA ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu abahungu kuko bo ari 0.6%.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera SIDA umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%, ibishatse kuvuga ko babarirwa mu bihumbi 210, igipimo kitahindutse kuko no mu mwaka w’2015 bari ku gipimo cya 3%. Ni mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.
Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka
Mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya AIDS “ABASIRWA” bari mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru guhera kuwa 22 – 24 Nzeri 2021, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” Nyirinkindi Aime Ernest ashingiye kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko hari icyizere ko intego u Rwanda rwihaye inahuriweho na gahunda y’umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA, UNAIDS ya 2020, yo kuba muri uwo mwaka 90% by’abanduye Virus itera SIDA bagomba kuba bazi ko banduye, 90% by’aba bazi ko banduye bakaba bari ku miti igabanya ubukana, n’aba 90% by’abari ku miti bakaba baramanuye virus mu maraso yabo ku buryo batabasha kwanduza abandi, ngo ibi bitanga icyizere ko mu mwaka 2030 SIDA izaba itagifite ubukana ku butaka bw’u Rwanda.
Ati” Niyo mpamvu dukoresha uburyo bwose bushoboka ngo abantu basobanukirwe neza gutandukanya Virus itera SIDA na SIDA ubwayo, kuko binafasha benshi gufunguka nabo ubwabo bakadufasha muri uru rugamba.”
DR.Nyirinkindi Aime Ernest umukozi mu kigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC)
Ashingiye kuri ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2019, Dr. Nyirinkindi yavuze ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera SIDA ku mwaka bari ku gipimo cya 0.8%, muri iki kigero abagore bandura Virusi itera SIDA ku mwaka mu Rwanda bakaba bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo bakaba ku gipimo cya 2.2%, mu gihe abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4%.
Ati:” Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa no kuba igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA igenda yiyongera.”
Icyakora n’ubwo imibare igaragaza ko imibare y’abandura Virus itera SIDA igenda imanuka, na none iyo bigeze mu bantu bakuru bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 55 na 59, abagabo bandura ku mwaka baza ku gipimo kiri hejuru ugereranyije n’abagore bari muri iyo myaka, kuko abagabo 7.4%.
Igishushanyo kigaragaza uko imibare y’ubwandu yari ihagaze mu 2019
Ibi bituma urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA rurushaho gukomera, kuko abakarurwanye aribo bibasiwe cyane ahubwo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30, bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11.
Igishushanyo kigaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze mu bice by’ingenzi bigize u Rwanda
Bwanagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9% mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.
Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10