Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka

radiotv10by radiotv10
24/09/2021
in MU RWANDA
0
Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

 

N’ubwo Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuba yaranduye burundu ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA, ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abakobwa b’abangavu bandura virus ya SIDA uri hejuru, ugereranije n’ingimbi.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda biciye Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC), n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP), bukamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019.

Ubu bushakshatsi bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera SIDA ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu abahungu kuko bo ari 0.6%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera SIDA umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%,  ibishatse kuvuga ko babarirwa mu bihumbi 210, igipimo kitahindutse kuko no mu mwaka w’2015 bari ku gipimo cya 3%. Ni mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Image

Raporo y’ubushakashatsi bwa PEPFAR igaragaza ko umubare w’abangavu bandura SIDA uzamuka

Mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya AIDS “ABASIRWA” bari mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru guhera kuwa 22 – 24 Nzeri 2021, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” Nyirinkindi Aime Ernest ashingiye kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko hari icyizere ko intego u Rwanda rwihaye inahuriweho na gahunda y’umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA, UNAIDS ya 2020, yo kuba muri uwo mwaka 90% by’abanduye Virus itera SIDA bagomba kuba bazi ko banduye, 90% by’aba bazi ko banduye bakaba bari ku miti igabanya ubukana, n’aba 90% by’abari ku miti bakaba baramanuye virus mu maraso yabo ku buryo batabasha kwanduza abandi, ngo ibi bitanga icyizere ko mu mwaka 2030 SIDA izaba itagifite ubukana ku butaka bw’u Rwanda.

Ati” Niyo mpamvu dukoresha uburyo bwose bushoboka ngo abantu basobanukirwe neza gutandukanya Virus itera SIDA na SIDA ubwayo, kuko binafasha benshi gufunguka nabo ubwabo bakadufasha muri uru rugamba.”

Image

 DR.Nyirinkindi Aime Ernest umukozi mu kigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC)

Ashingiye kuri ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2019, Dr. Nyirinkindi yavuze ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera SIDA ku mwaka bari ku gipimo cya 0.8%, muri iki kigero abagore bandura Virusi itera SIDA ku mwaka mu Rwanda bakaba bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo bakaba ku gipimo cya 2.2%, mu gihe abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4%.

Ati:” Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa no kuba  igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA igenda yiyongera.”

Icyakora n’ubwo imibare igaragaza ko imibare y’abandura Virus itera SIDA igenda imanuka, na none iyo bigeze mu bantu bakuru bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 55 na 59, abagabo bandura ku mwaka baza ku gipimo kiri hejuru ugereranyije n’abagore bari muri iyo myaka, kuko abagabo 7.4%.

Image

Igishushanyo kigaragaza uko imibare y’ubwandu yari ihagaze mu 2019

Ibi bituma urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA rurushaho gukomera, kuko abakarurwanye aribo bibasiwe cyane ahubwo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30,  bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11.

Image

Igishushanyo kigaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze mu bice by’ingenzi bigize u Rwanda

Bwanagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9%  mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − one =

Previous Post

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique

Next Post

UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.