Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu : Babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo kubera kubura ibiribwa

radiotv10by radiotv10
20/07/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu : Babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo kubera kubura ibiribwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu karere ka Rubavu hari abaturage bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo bavuga ko ikijyanye n’inkunga y’ibiribwa ihabwa abatishoboye bayumva ku maradiyo gusa bityo iwabo batazi impamvu itaratangira. Ubuyobozi bwo bukavuga ko umuti atari ukwigaragambya kuko ufite ikibazo agomba kukigeza kubuyobozi tifashishije umurongo utishyurwa.

Mu masaha ya Satatu za mugitondo hari abaturage bo mu murenge wa Rubavu ahitwa Byahi bazindukiye mu mihanda. Bamwe bafite ibitiyo bavuga ko bagiye ku ndege gushaka akazi abandi bigabije imihanda baravuga ko badashobora ku guma mu rugo ari nko kubajomba ihwa mu rubavu kuko ngo inzara ibamereye nabi.

Umwe muri bo yagizeati :”Nibatumenyere ibyo kurya natwe twicare mu nzu twirinde icyorezo, ntabwo ari uko tuziko kidahari, kirahari. Ariko twicare tukirinde no mu nda hameze neza, nonese turajya kukirinda munda hameze nabi? Ntabwo bishoboka.”

Aba baturage banegura inzego z’ibanze bakavuga ko hashobora kuba hari abatangiye guhabwa ibiryo mu buryo bw’ibanga banavuga ko kandi no mu bihe byahise izi nzego zagiye zikoresha icyenewabo cyangwa ikimenyane mu kugena umuturage uhabwa ubu bufasha.

Umwe muri aba baganiraga n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati ”Bahereza abaturage bazi twebwe bakatwima, wowe kuko mutaziranye akakubwira ngo mpereza amafaranga nanjye nguhereze, agaha umuryango we twebwe akatwima tugapfira mu nzu”

Umunyamakuru amubajije ibyo bakoze niba Atari ugusuzugura ubuyobozi, yasubije agira ati:”Ntabwo ari ukubasuzugura ni inzara. Nonese waguma mu nzu ukicwa n’inzara?”

Ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu  buvuga ko gahunda yo gutanga ibiribwa yatangiye. Gusa aho umunyamakuru wa Radio na TV10 yabashije kugera muri aka kagari, nta rugo na rumwe yabonye rwafashijwe ngo rube rwahabwa ibyo kurya.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu ntibumva ukuntu inkunga y’ibiribwa itagera kuri bose

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kwishora mu mihanda atari umuti wakemura ikibazo cyabo.

“Umuturage ushonje ashobora kuduhamagara, inzego z’ibanze zimuri hafi zikamugeraho,….Ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu muhanda”

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko imiryango biteganijwe ko izahabwa ibiribwa igera ku bihumbi 13 n’ubwo ishobora no kwiyongera.

Inkuru ya : Danton Gasigwa/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Kigali: Ingo zigera ku bihumbi 210 nizo zigomba guhabwa ibyo kurya

Next Post

Uburezi: Mu banyeshuri barenga ibihumbi 100 batangiye ibizamini, 100 muri bo barwaya COVID-19

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uburezi: Mu banyeshuri barenga ibihumbi 100 batangiye ibizamini, 100 muri bo barwaya COVID-19

Uburezi: Mu banyeshuri barenga ibihumbi 100 batangiye ibizamini, 100 muri bo barwaya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.