Umukozi utekera abanyeshuri mu kigo kimwe cy’Ishuri cyo mu Murenge wa Rugerero woherejwe nk’Umushyitsi Mukuru mu muhango wo Kwibuka uhagarariye Akarere, yagiyeyo yoherejwe n’Umukozi ushinzwe Uburezi muri uyu Murenge na we wari woherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Uyu mukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero, yirukanywe nyuma yuko hasakaye amakuru ko yahagarariwe n’umukozi utekera abanyeshuri mu muhango wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi na we yari yoherejwemo.
Ni igikorwa cyabaye tariki 03 Kamena 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama cyagombaga kwitabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere.
Uyu muyobozi ntiyabashije kwitabira uyu muhango kuko yari afite izindi nshingano, ahitamo koherezayo umukozi Ushinzwe uburezi muri uyu Murenge witwa Nyiraneza Esperance aho kujyayo na we yoherezayo umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri muri ishuri rya College Inyemeramihigo.
Ni igikorwa cyanenzwe n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge, bagaya uyu mukozi woherejwe muri uyu muhango usanzwe ufite agaciro gakomeye ariko aho kugira ngo awitabire, ahubwo na we akohereza undi.
Habiyaremye Abdulkarim, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, yavuze ko bibabaje kuba uyu mukozi yarohereje umutetsi “kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi.”
Akomeza agira ati “Byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”
Perezida wa Ibuka muri Rugerero avuga ko ubuyobozi bwashoboraga kohereza abandi bayobozi, nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari aho kohereza umutetsi.
Hari amakuru avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwirukanye uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wari woherejwe muri uriya muhango na we akoherezayo umutetsi.
RADIOTV10
un delegue ne delegue jamais
Ntacyo mvuze nti teranya , wasanga ikigo Ari icyakazu nta wabonamo akazi . Byose bifite ikibitera.
Eze yarafite ibaruwa?ikindi ko mbona mu yindi nkuru bavuga yewe akanagaragaza ko bari barikumwe mu nama,inzego zibishinzwe zibikurikirane na gitifu yabiryozwa ariko n Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge kuki atahise agira amakenga agahamagara bikarinda bigera ubu