Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hamenyekanye uko byagenze ngo utekera abanyeshuri yoherezwe nk’umushyitsi mukuru mu Kwibuka

radiotv10by radiotv10
12/07/2022
in MU RWANDA
3
Rubavu: Hamenyekanye uko byagenze ngo utekera abanyeshuri yoherezwe nk’umushyitsi mukuru mu Kwibuka
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi utekera abanyeshuri mu kigo kimwe cy’Ishuri cyo mu Murenge wa Rugerero woherejwe nk’Umushyitsi Mukuru mu muhango wo Kwibuka uhagarariye Akarere, yagiyeyo yoherejwe n’Umukozi ushinzwe Uburezi muri uyu Murenge na we wari woherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Uyu mukozi  ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero, yirukanywe nyuma yuko hasakaye amakuru ko yahagarariwe n’umukozi utekera abanyeshuri mu muhango wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi na we yari yoherejwemo.

Ni igikorwa cyabaye tariki 03 Kamena 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama cyagombaga kwitabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere.

Uyu muyobozi ntiyabashije kwitabira uyu muhango kuko yari afite izindi nshingano, ahitamo koherezayo umukozi Ushinzwe uburezi muri uyu Murenge witwa Nyiraneza Esperance aho kujyayo na we yoherezayo umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri muri ishuri rya College Inyemeramihigo.

Ni igikorwa cyanenzwe n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge, bagaya uyu mukozi woherejwe muri uyu muhango usanzwe ufite agaciro gakomeye ariko aho kugira ngo awitabire, ahubwo na we akohereza undi.

Habiyaremye Abdulkarim, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, yavuze ko bibabaje kuba uyu mukozi yarohereje umutetsi “kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi.”

Akomeza agira ati “Byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”

Perezida wa Ibuka muri Rugerero avuga ko ubuyobozi bwashoboraga kohereza abandi bayobozi, nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari aho kohereza umutetsi.

Hari amakuru avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwirukanye uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wari woherejwe muri uriya muhango na we akoherezayo umutetsi.

RADIOTV10

Comments 3

  1. s.o says:
    4 years ago

    un delegue ne delegue jamais

    Reply
  2. Emmanuel M. says:
    4 years ago

    Ntacyo mvuze nti teranya , wasanga ikigo Ari icyakazu nta wabonamo akazi . Byose bifite ikibitera.

    Reply
  3. Aline sebuhoro says:
    4 years ago

    Eze yarafite ibaruwa?ikindi ko mbona mu yindi nkuru bavuga yewe akanagaragaza ko bari barikumwe mu nama,inzego zibishinzwe zibikurikirane na gitifu yabiryozwa ariko n Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge kuki atahise agira amakenga agahamagara bikarinda bigera ubu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 10 =

Previous Post

Agahene k’agasekurume kabaye agasitari ku Isi kubera uburebure bw’amatwi yako kagenda gakandagira

Next Post

Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.