Rubavu: Impanuka ikomeye yasize inkuru y’incamugongo y’umupolisikazi washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka y’ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri, yakoreye impanuka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, igonga ibinyabiziga yasangaga mu nzira birimo na moto yari itwaye umupolisikazi wari ufite ipeti rya IP, wahise yitaba Imana ndetse n’umumotari wari umutwaye.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 ahagana saa kumi n’igice ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye imyumbati yamanukaga yinjira mu Mujyi wa Gisenyi, igacika feri, ubundi ikagenda yahuranya ibyo yasangaga mu nzira.

Izindi Nkuru

Abayibonye, bavuze ko yabanje gukubita imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwaye amatungo, ubundi igahita igonga moto yari iriho abantu babiri barimo umumotari wari uyitwaye ndetse n’umupolisikazi witwa Niyonsaba Drocella wari ufite ipeti rya Inspector of Police (IP), bombi bahise bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yemeye aya makuru ko abantu babiri ari bo baguye muri iyi mpanuka, barimo uyu mupolisikazi IP Niyonsaba ndetse n’umumotari wari umutwaye kuri moto.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso kandi yanagonze imodoka itwara abagenzi ya Coaster ariko irayihusha kuko umushoferi wari uyitwaye yayibonye imanuka yiruka, agasa nk’uyihigamira.

Nyuma y’iyi mpanuka, umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoze impanuka, yahise abura, mu gihe uwo bari kumwe yavuze ko yari yacitse feri ku buryo yagonze ibi binyabiziga ubwo yagendaga ashakisha aho yayegeka.

Aha habereye iyi mpanuka, si rimwe cyangwa kabiri zihabereye kuko zikunze kuhabera, aho bamwe bavuga ko biterwa n’uburyo hamanuka cyane, abahaturiye bagasaba ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo hadakomeza kujya hasigara ubuzima bwa bamwe.

Nyakwigendera IP Drocella
Yari impanuka ikomeye

RADIOTV10

Comments 4

  1. Imana yakire bariya bantu bagiye muri iriya mpanuka,Kandi twihanganishije imiryango yabo.

    • Franc says:

      Niba ntibeshye iyi fuso nari nayiciyeho muri Uganda bayikorogoshora ipakiye imyumbati(ibivunde byirabura byumye cyane)yaritonze umurongo itegereje ko yambuka ikaza murwanda.ariko kuki imodoka zivuye ibugande zikunze gukorera impanuka aho igisenyi?

  2. Imanishimwe Anastase says:

    Nyakwigendera dorcella imana ikwakire mubayo kbx
    Gusa wari utanga service neza peee tuje kwiyandikisha muri RNP
    Nawe ntagasani uburyo watwakiranye urugwiro nawe ntagasani azabikwiture

  3. Lest in peace

Leave a Reply to Imanishimwe Anastase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru