Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Impumeko iri mu baturage nyuma y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC

radiotv10by radiotv10
19/11/2022
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Rubavu: Impumeko iri mu baturage nyuma y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kurasirwa umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC winjiye mu Rwanda arasa, abaturage b’i Rubavu baravuga ko nta bwoba bafite kuko bizeye ingabo z’u Rwanda kuko bazi neza ko zihora zihagaze bwuma.

Uyu musirikare yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ahagana saa saba z’ijoro nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Itangazo ryasohowe na RDF ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko uyu musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashwe n’uburinzi bw’ingabo z’u Rwanda, kugira ngo atagira uwo yivugana dore ko yinjiye arasa ku minara y’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi uherereyemo umupaka wa Petite Barrière warasiweho uyu musirikare, babwiye RADIOTV10 ko iki gikorwa cy’ubushotoranyi bwongeye gukorerwa u Rwanda kitabateye ubwoba cyane kuko bizeye ingabo z’u Rwanda.

Umwe yagize ati “Umutekano w’u Rwanda urahari ukomeye cyane, yewe urahari ukomeye kuko na we nubwo aba aje kuriya ariko ababishinzwe baba bareba no mu nda yacu barahareba.”

Uyu muturage ukomeza agaragaza icyizere bafitiye ingabo z’u Rwanda, agira ati “Umva nta n’uzibeshya ngo atere intambwe ngo aharenge, umva ni kuriya, utera intambwe ugera iwacu, bagukubita usubirayo. Umutekano urahari.”

📺VIDEO📺
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi muri @RubavuDistrict bavuga ko bizeye ingabo z'u Rwanda nyuma yuko hari undi musirikare bikekwa ko ari uwa #FARDC wavogereye umupaka akaza arasa, na we akaraswa n'ingabo z'u Rwanda, agahita ahasiga ubuzima. pic.twitter.com/4HfgCgtlPs

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) November 19, 2022

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari, yavuze ko muri ayo masaha yarasiwemo uyu musirikare, baraye bumvise urusaku rw’amasasu, bakayoberwa ibibaye.

Ati “Twabanje kugira ubwoba kubera ibibazo bisanzwe biriho, ariko tugiye kumva twumva amasasu arahagaze, mu gitondo ni bwo habonetse umurambo w’uriya musirikare.”

Aba baturage bavuga ko bahumurijwe n’inzego kandi ko na bo ubwabo basanzwe bizeye Ingabo z’u Rwanda ko zihora ziryamiye amajanja ku buryo ntawabona aho amenera ngo aze guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo.

Uyu musirikare aramutse abaye uwa FARDC, yaba abaye uwa gatatu urasiwe ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka dore ko hari undi warashwe tariki 17 Kamena 2022, ubwo na we yinjiriraga ku mupaka uzwi nka Petite Barrière na we winjiye arasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda ndetse n’abaturage, agahita araswa akahasiga ubuzima.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo undi umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana ubwo yirukanganaga abana bari baragiye intama akaza kwisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda agahita araswa n’inzego z’umutekano zarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + seventeen =

Previous Post

RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Next Post

Uwari wacumbikiwe ahahoze ibiro by’Akagari wari utunzwe n’ibyasigaye muri resitora yatangiye kumwenyura

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari wacumbikiwe ahahoze ibiro by’Akagari wari utunzwe n’ibyasigaye muri resitora yatangiye kumwenyura

Uwari wacumbikiwe ahahoze ibiro by’Akagari wari utunzwe n’ibyasigaye muri resitora yatangiye kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.