Wednesday, September 11, 2024

Rubavu: Impumeko iri mu baturage nyuma y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kurasirwa umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC winjiye mu Rwanda arasa, abaturage b’i Rubavu baravuga ko nta bwoba bafite kuko bizeye ingabo z’u Rwanda kuko bazi neza ko zihora zihagaze bwuma.

Uyu musirikare yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ahagana saa saba z’ijoro nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Itangazo ryasohowe na RDF ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko uyu musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashwe n’uburinzi bw’ingabo z’u Rwanda, kugira ngo atagira uwo yivugana dore ko yinjiye arasa ku minara y’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi uherereyemo umupaka wa Petite Barrière warasiweho uyu musirikare, babwiye RADIOTV10 ko iki gikorwa cy’ubushotoranyi bwongeye gukorerwa u Rwanda kitabateye ubwoba cyane kuko bizeye ingabo z’u Rwanda.

Umwe yagize ati “Umutekano w’u Rwanda urahari ukomeye cyane, yewe urahari ukomeye kuko na we nubwo aba aje kuriya ariko ababishinzwe baba bareba no mu nda yacu barahareba.”

Uyu muturage ukomeza agaragaza icyizere bafitiye ingabo z’u Rwanda, agira ati “Umva nta n’uzibeshya ngo atere intambwe ngo aharenge, umva ni kuriya, utera intambwe ugera iwacu, bagukubita usubirayo. Umutekano urahari.”

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari, yavuze ko muri ayo masaha yarasiwemo uyu musirikare, baraye bumvise urusaku rw’amasasu, bakayoberwa ibibaye.

Ati “Twabanje kugira ubwoba kubera ibibazo bisanzwe biriho, ariko tugiye kumva twumva amasasu arahagaze, mu gitondo ni bwo habonetse umurambo w’uriya musirikare.”

Aba baturage bavuga ko bahumurijwe n’inzego kandi ko na bo ubwabo basanzwe bizeye Ingabo z’u Rwanda ko zihora ziryamiye amajanja ku buryo ntawabona aho amenera ngo aze guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo.

Uyu musirikare aramutse abaye uwa FARDC, yaba abaye uwa gatatu urasiwe ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka dore ko hari undi warashwe tariki 17 Kamena 2022, ubwo na we yinjiriraga ku mupaka uzwi nka Petite Barrière na we winjiye arasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda ndetse n’abaturage, agahita araswa akahasiga ubuzima.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo undi umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana ubwo yirukanganaga abana bari baragiye intama akaza kwisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda agahita araswa n’inzego z’umutekano zarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist