Nyuma yuko hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bakiherera ku gasozi bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero, Ubuyobozi bw’aka Karere buravuga ko ibi bigayitse ariko ko mu kwezi kumwe iki kibazo kiba cyabaye amateka.
Bamwe muri aba baturage ni abo mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Nyaruteme, aho umunyamakuru yasanze zimwe mu ngo zaho zitagira ubwiherero, ndetse bamwe bamwerurira ko hari abakijya kwiherera mu bisambu.
Icyimanimpaye Chantal ati “Baba bafite ibyo byobo bidapfutse ariko babijyamo. Gusa ni nko ku gasozi kuko amasazi aratuma agatumuka.”
Nyiransabimana Martine na we avuga ko abaturanyi babo, babangamye kuko kuba badafite ubwiherero bitari bikwiye muri iki gihe isi igezemo.
Ati “Hari abajya mu gasozi bakajya mu misambya y’imirima bakabatereramo n’amabuye, none se wagize ngo wajya mu bwiherero bw’undi kabiri, gatatu ntakwibazeho.”
Aba baturage bagaya bagenzi babo, bakavuga ko atari ubushobozi bwabuze nk’uko babivuga, ahubwo ko atari ukumva uburemere bwabyo.
Uwiduhaye Francoise ati “Hari bacye babishyiramo umwete, ariko abandi ntibawushyiremo bakabona ko nta kamaro bibamariye kugira ubwiherero, mbese ni ukutabyitaho.”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josianne, yanga kugira icyo amubwira kuri iki kibazo ubwo yamusangaga ku Biro bye, aho kukimubwiraho, ahita yiyinjirira mu modoka yamusuzuguye.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper usanzwe avugana n’itangazamakuru atarigoye, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti wihuse.
Ati “Biragayitse guhora tuvuga ubwiherero imyaka icumi igashira! Tugomba kubirangiza tukajya mu zindi gahunda z’iterambere. Kanzenze turi gupanga imiganda idasanzwe abaturage bafite amikoro macye tukabafasha kubaka ubwo bwiherero, naho abafite ubushobozi tukabategeka kubwubaka mu gihe gitoya kandi twatanze standard ntabwo umuntu yemerewe kubaka ubwiherero umuntu atakwinjiramo ahagaze kandi bukaba ari ubwiherero busa neza imbere n’inyuma.”
Mulindwa Prosper akomeza agaragaza ko gahunda y’Umuyobozi mu Isibo igamije kohereza abayobozi ku rwego rw’Akarere, Umurenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Masibo atandukanye kugira ngo bifashe gukemura mu buryo bwihuse iki kibazo cy’ubwiherero kimwe n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10