Rubavu: Umuyobozi watowe mu buryo budasobanutse baramuvugaho imyitwarire idakwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, barikoma umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruranga, bavuga ko yatorewe mu kabari, none akaba anabayoboza inkoni kuko hari benshi yateye inguma.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Ruranga mu Kagari ka Rugerero, bavuga ko uwari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe umutekano yavuyeho mu buryo batamenye, ahubwo bakumva ngo bahawe undi, mu buryo batagizemo uruhare.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Nta muntu wamutoye, we na mudugudu ni bo bazi uburyo bitoye. Bavuze ko mutekano wacu twari twaratoye bamukuyeho, turanarekalama impamvu bakuyeho mutekano wacu, tubajije amakuru bavuga ko bamutoreye muri hoteli (mu kabari) bari kunywa inzoga.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu muyobozi washyizweho mu buryo budasobanutse, akomeje kurangwa n’imyitwarire idakwiye umuyobozi, kuko abakubita, ku buryo hari n’abamaze kumutangaho ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Undi muturage ati “Arakubitana. Atarajya no ku buyobozi yakundaga kugira amahane, nanjye yigeze kunkubita.”

Aba baturage ntibatinya no kubwirira mu ruhame uyu muyobozi ko ibyo akora ari amakosa, nk’uko byagaragajwe n’umwe muri bo ubwo yari amuri imbere bari kumwe n’umunyamakuru.

Umwe ubwo yabwiraga uyu muyobozi, yagize ati “Ntiwakubitiye umuntu muri rond-point hakaza mutekano w’Akagari, iyo ataza byari kugenda gute? Uri umunyarugomo.”

Uyu muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruranga, Nzabarinda Faustin, avuga ko umuturage umushinja kumukubita, yabikoze yitabara kuko yashakaga kumurwanya.

Ati “Njye naritabaye kuko baramfungiranaga, nabikoze maze guhamagara hejuru. Ubu uru rugo ruri kwicungira umutekano bitewe n’uko banyikoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muyobozi uvugwaho imyitwarire ibangamira abaturage.

Ati “Umuyobozi ushyirirwaho mu kabari yarangiza akajya no guhohotera abaturage! Wasanga anabyiyitirira nta n’uwamushyizeho, gusa biba bisaba natwe kubisesengura neza tukamenya impamvu. Ntabwo byemewe gutorerwa mu kabari nta n’ubwo byemewe guhohotera abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, akomeza avuga ko abaturage ari bo bafite uburenganzira bwo gukuraho umwe mu bagize komite y’Umudugudu biciye mu nzira zemewe n’amategeko bakabimenyesha ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida ryerekeye Umurenge, Akagari n’Umudugudu cyane cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Abaturage bavuga ko uwo muyobozi badashaka ko akomeza kuguma ku buyobozi
Bamwe yabujuje inguma ku mubiri

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru