Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wakiriye byuzuye igihugu cya Somalia nk’umunyamuryango mushya, bituma uyu Muryango uhita ugirwa n’Ibihugu umunani, nyuma y’imyaka ibiri unungutse DRC.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024 ku Cyicaro Gikuru cy’uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, i Arusha muri Tanzania.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Somalia ishyikirije ku mugaragaro EAC inyandiko z’amasezerano yo kugira uburenganzira busesuye muri uyu Muryango wa EAC, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Somalia, Hon. Jibril Abdirashid Haji Abdi yashyikirije aya masezerano yasinywe n’Igihugu cye, Dr Peter Mathuki.

Mu kubyemeza ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yahise atangaza ko guhera ubwo Repubulika ya Somalia ibaye Umunyamuryango byuzuye muri uyu uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC yashyikirijwe inyandiko zasinywe na Somalia

Dr Mathuki yavuze ko kuva ubu Somalia ihawe uburenganzira busesuye bwo gutanga umusanzu wayo ndetse no kungukira mu kwihuza kwa EAC.

Yagize ati “Hazashyirwa hanze gahunda y’uburyo Repubulika ya Somalia izashyira mu bikorwa intego za EAC nk’umusoro uhuriweho, isoko rusange, ifaranga rihuriweho ndetse na Politiki yumvikanyweho.”

Nanone kandi Dr Mathuki yavuze ko uku kwinjira muri EAC kwa Somalia bizatuma iki Gihugu kibasha kungukira mu mishinga y’ibikorwa remezo by’uyu Muryango birimo imihanda ya Gari ya Moshi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Ati “Iyi mishinga igamije kuzamura urwego rwo kwishyira hamwe, kongerera imbaraga ubwikorezi ndetse no kuzamura ubucuruzi bw’akarere, bizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Somalia.”

Yakomeje avuga ko Somalia ifite icyambu kirekire cy’ibilometero 3 000 muri Afurika, aho gihuza Afurika n’Umwingimbakirwa w’Abarabu, aho uzafasha aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bucuruzi no kuzamura imibereho y’abagatuye.

Somali yakiriwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga kwinjizwamo muri Mata 2022, ndetse iki Gihugu kikaba cyaratangiye gusarura ku musasuro wo kwinjira muri uyu Muryango, kuko giherutse koherezwamo ingabo ziturutse mu Bihugu bimwe byawo zari zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro, nubwo ubutumwa bwazo bwarangiye.

Ibendera rya Somalia ryahise rizamurwa ku Cyicaro Gikuru cya EAC i Arusha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru