Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umwana w’imyaka 14 afunzwe akekwaho kwica Inka y’umuturanyi ayikubise ibuye

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA
1
Rubavu: Umwana w’imyaka 14 afunzwe akekwaho kwica Inka y’umuturanyi ayikubise ibuye

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri internet ntabwo ari iy'Inka yapfuye

Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho kwica inka y’umuturanyi ayikubise ibuye mu mutwe, mu gihe umuryango w’uyu mwana uvuga ko ntacyemeza ko ari we wishe iri tungo.

Iki kibazo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022, cyatumye umwana witwa Niyonsaba Xavier w’imyaka 14 afungwa.

Ntibarikure Theoneste nyiri iyi nka yapfuye, yabwiye RADIOTV10 ko uwo mwana w’umuturanyi we yishe iri tungo ubwo ryari ricyuwe n’umwana wari wiriwe ayiragiye.

Ati “Umwana wa Muhamed [se w’umwana ukekwaho kwica inka] ayica avuga ko irutwa n’Inatama ye.”

Uyu muturage avuga ko ikimara kwicwa n’uwo mwana yahise ayijyana iwabo w’uyu mwana kugira ngo abagaragarize ishyano ryari rimaze gukorwa n’umwana wabo.

Ntawumvayabo Muhamed, Se w’uyu mwana, avuga ko amubeshyera ahubwo ko babimwegetseho kuko iyi miryango yombi isanzwe ifitanye amakimbirane.

Uyu mugabo avuga ko na we yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bahazanye iyo nka yapfuye, bakamubwira ko agomba kwishyura ibihumbi 350 Frw by’indishyi y’iri tungo.

Ati “Naramubwiye nti ‘njyewe gusinyira ibihumbi 350 ntabwo nabisinyira ahubwo nditabaza ubundi buyobozi bwo hejuru’.”

Avuga ko uretse ibyo bibazo bisanzwe biri hagati y’imiryango yabo, ba nyiri iri tungo babonye ko uyu muryango ufite imitungo myinshi ku buryo bashobora kubabyazamo amafaranga.

Umugore wa Ntawumvayabo na we yagize ati “Inka barayizanye bayishyira ku muryango, ubwo bambwiye ngo ndatanga ibihumbi 350 nanjye ubwanjye mvuye mu mubyizi w’amafaranga 800 mbona ari ibintu bindenze mu buzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko kuba uyu mwana afunzwe ntagikuba cyacitse kuko ari bumwe mu buryo bufasha inzego zishinzwe iperereza gushaka ibimenyetso.

Ati “Icya mbere cyo ni uko twizera inzego zacu nka RIB, barashishoza cyane ariko icya ngombwa ni uko babanza bakegeranya amakuru, bagomba kwegeranya amakuru. Niyo umwana yafungurwa ariko nibura amakuru agatangwa agahabwa abaturage kugira n’abandi bagwa muri ayo makosa bamenye uburyo bayirinda.”

Kambogo avuga ko iki kibazo bagiharira RIB kugira ngo igikurikirane ariko ko bizeye ko izagitangaho umurongo nkuko uru rwego rusanzwe rukora kinyamwuga.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Baziruwiha Eliel says:
    3 years ago

    Muraho neza?nonese uyumwana iyo Batamufunga bagakurikirana ibyo bagombaga gukurikirana haricyo byari kwangiza mw’iperereza?ndumva inzego zibishinzwe zarengera uyumwana.cyaneko ari gake wakumvango umuntu yishe inka hatabayeho kwifashisha imbaraga zisumuyeho.Kuruhande rwange nabyita nk’Accident.murakoze cyane.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Rubavu: Gitifu wavuzwe mu kohereza umukwikwi nk’umushyitsi mukuru mu Kwibuka yirukanywe

Next Post

DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.