Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Kanangire Joseph utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, wari warangirijwe inzu n’imitingito yo muri 2021, ubu akaba yarubakiwe, ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye yamukuye muri ubu bujyahabi.

Uyu muturage n’umuryango we, wari umaze igihe ugaragaza ko urara unyagirwa kubera inzu yabo yari yangijwe n’imitingito yo muri Kamena 2021 yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

RADIOTV10 yakoze inkuru y’uyu muturage wo mu Mudugudu wa Ruhero mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, aho yavugaga ko yibagiranye mu bandi bari basenyewe n’iyi mitingito.

Kanangire Joseph ati “Abandi bari barabonye ubufasha barasanirwa ariko twe dugashaka icyo tuzira tukakibura ndetse bigera n’ahantu twijujuta tuti ahari ubanza tutari Abanyarwanda nk’abandi.”

Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’iki gitangazamakuru, Kanangire Joseph avuga ko ubuyobozi bwamusuye, bukareba iki kibazo cye, bukemera kumusanira.

Ati “Baraje bareba ukuntu ikibazo dufite cyifashe none inzu barayisanuye, ubu turaryama tugasinzira, tukishima tugashimira n’Umukuru w’Igihugu, ni uko gusa ari nta bundi bushobozi dufite twagombaga kumuha inka kuko arayikwiye rwose ni umubyeyi arakarama kandi nta n’ubundi buyobozi twigeze tubona bumeze nk’ubwe.”

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bashimira imiyoborere y’u Rwanda, yatabaye uyu muturanyi wabo. Umwe ati “Inzu yari yaramusenyukiyeho ariko ku bw’imiyoborere myiza ya Kagame yaramufashije, inzu barayubaka none ubu ari ahantu heza hagaragara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka, ari na ko abantu bakeneye ubufasha nk’ubu bagenda babuhabwa.

Ati “Ni yo mpamvu uwo muturage mubona mwamukoreye ubuvugizi natwe tukamwubakira, ubundi iyo twubakira umuturage ni ukubaka inzu tukayisakara, tukayikinga ndetse tugateraho sima inyuma n’imbere gusa iyo twagize umugisha tukabona sima nyinshi no hasi tuyishyiramo.”

Uyu muyobozi agaragaza ko muri uyu mwaka, mu Murenge wa Rugerero hubatswe inzu 23 z’abaturage batishoboye hamwe n’izindi 139 z’abahuye n’ibiza bitandukanye.

Kanangire Joseph arishimira kuba yubakiwe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fourteen =

Previous Post

Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire

Next Post

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.