Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagize icyo buvuga ku makuru yavugwaga ko SEDO w’Akagari ka Bihembe mu Murenge wa Kabagari, agiye kumara ukwezi afungiye mu kigo cy’Inzererezi, buvuga ko aya makuru atari ukuri, gusa bwemera ko afite ibyo akurikiranyweho by’imyitwarire.
Aya makuru y’ifungwa rya Ndagijimana Marc, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Kagari ka Bihembe, yasakaye kuri uyu wa Mbere, yanatambutse muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Aya makuru yavugaga ko Ndagijimana yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, agahita ajyanwa mu kigo cy’inzerereze cya Kebero mu Murenge wa Ntongwe.
Bamwe mu baturage bari batanze aya makuru, bavugaga ko yajyanywe mu kigo cy’inzererezi nyuma yo gukora amakosa, ariko bakavuga ko niba ari n’amakosa agize ibyaha, yagombye kuyakurikiranwaho n’inzego z’Ubugenzacyaha.
Amakuru avuga ko uyu mukozi akunze kugaragara mu myitwarire idakwiye umuntu ugomba kubera abandi urugero, irimo gusinda, ndetse bijya binatuma atuzuza neza inshingano ze.
Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yahakanye aya makuru yo kuba uyu mukozi w’Akagari afungiye mu kigo cy’inzererezi, avuga ko atari ukuri, ndetse ko ari no mu kazi bisanzwe.
Yagize ati “Ibyo bavuga ntabwo ari byo, ahubwo kubera imyitwarire ye itari myiza, no mu kazi abonekayo gakeya, ari na yo mpamvu arimo gukurikiranwa ku makosa asanzwe y’akazi. Nta kindi cyaha tumuziho.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yatangaje ko Komite ishinzwe imyirwarire y’Abakozi b’Akarere iri gukurikirana uyu mukozi, inacukumbura iby’amakosa yakoze kugira ngo abibazweho inshingano.
RADIOTV10