Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Hashyizwe hanze ukuri ku byagwaga ko Umuyobozi mu z’ibanze afungiye mu nzererezi

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA
0
Ruhango: Hashyizwe hanze ukuri ku byagwaga ko Umuyobozi mu z’ibanze afungiye mu nzererezi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagize icyo buvuga ku makuru yavugwaga ko SEDO w’Akagari ka Bihembe mu Murenge wa Kabagari, agiye kumara ukwezi afungiye mu kigo cy’Inzererezi, buvuga ko aya makuru atari ukuri, gusa bwemera ko afite ibyo akurikiranyweho by’imyitwarire.

Aya makuru y’ifungwa rya Ndagijimana Marc, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Kagari ka Bihembe, yasakaye kuri uyu wa Mbere, yanatambutse muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Aya makuru yavugaga ko Ndagijimana yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, agahita ajyanwa mu kigo cy’inzerereze cya Kebero mu Murenge wa Ntongwe.

Bamwe mu baturage bari batanze aya makuru, bavugaga ko yajyanywe mu kigo cy’inzererezi nyuma yo gukora amakosa, ariko bakavuga ko niba ari n’amakosa agize ibyaha, yagombye kuyakurikiranwaho n’inzego z’Ubugenzacyaha.

Amakuru avuga ko uyu mukozi akunze kugaragara mu myitwarire idakwiye umuntu ugomba kubera abandi urugero, irimo gusinda, ndetse bijya binatuma atuzuza neza inshingano ze.

Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yahakanye aya makuru yo kuba uyu mukozi w’Akagari afungiye mu kigo cy’inzererezi, avuga ko atari ukuri, ndetse ko ari no mu kazi bisanzwe.

Yagize ati “Ibyo bavuga ntabwo ari byo, ahubwo kubera imyitwarire ye itari myiza, no mu kazi abonekayo gakeya, ari na yo mpamvu arimo gukurikiranwa ku makosa asanzwe y’akazi. Nta kindi cyaha tumuziho.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yatangaje ko Komite ishinzwe imyirwarire y’Abakozi b’Akarere iri gukurikirana uyu mukozi, inacukumbura iby’amakosa yakoze kugira ngo abibazweho inshingano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 3 =

Previous Post

Amakuru mashya ku gatsiko k’abakurikiranyweho ubujura bw’imodoka baherutse kwerekanwa

Next Post

Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

Related Posts

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

Mu mwiherero w’Amavubi y'amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.