Rulindo: Abanyeshuri 30 bakubiswe n’Inkuba bari mu ishuri Imana ikinga akaboko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako zimwe z’ishuri rya G.S Gihinga riherereye mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo, zakubiswe n’inkuba harimo abanyeshuri, bituma abagera muri 30 bagira ibibazo bajyanwa mu bitaro.

Iri shuri ryo mu Kagari Budakiranya mu Murenge wa Kinzuzi, risanzwe ryigwamo n’abanyeshuri kuva mu cyicuro cy’incuke kugeza mu cyiciro cy’ayisumbuye.

Izindi Nkuru

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ahagana saa mbiri n’igice, ni bwo Inkuba yakubise zimwe mu nyubako z’iri shuri, inakubita abana bamwe mu biga muri iri shuri ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uwo ihitana.

Umwe mu barezi bakorera muri iri shuri, yatangaje ko iyi nkuba yakubise abana bagera muri 30 bagahita bajyanwa kwa muganga mu gihe hari abandi bagizweho ingaruka n’iyi nkuba bagumye ku ishuri bari kwitabwaho na bagenzi babo n’ubuyobozi bw’ishuri.

Amakuru aturuka muri iri shuri, avuga bamwe mu banyeshuri bajyanywe kwa muganga, bafashijwe bagahita bataha mu gihe hari abandi bakomeje kwitabwaho mu Bitaro bikuru bya Rulindo.

Umwe muri aba banyeshuri bakiri kwa muganga, biravugwa ko umwe muri boa ari we umeze nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru