Umwanditsi w’Umunya-Uganda byari byavuzwe ko yahungiye mu Rwanda aho ari hamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kakwenza Rukirabashaija usanzwe ari umwanditsi w’Umunya-Uganda, wagarutsweho ko yahungiye mu Rwanda, byamenyekanye ko yamaze kugera ku Mugabane w’u Burayi.

Mu minsi yashize, uyu mwanditsi yari yagarutsweho ndetse bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse n’Umunyamategeko we bavuga ko yahungiye mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Icyo gihe kandi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’Umuhungu wa Perezida Museveni, yari yagize icyo amuvugaho.

Mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter tariki 09 Gashyantare 2022, Muhoozi yari yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame Paul kuri uyu mwanditsi, akamubwira ko atari mu Rwanda.

Ihuriro ry’abanditsi PEN n’umunyamategeko we batangaje ko uyu mwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yamaze kugera mu Burayi.

Kuri uyu wa Gatatu, umunyamategeko wa Kakwenza Rukirabashaija witwa Eron Kiiza, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko uyu mwanditsi yamaze kugera mu Budage.

Uyu munyamategeko yavuze ko uyu mukiliya we ubu yashize impumu nyuma yo kugera ku Mugabane w’u Burayi.

Eron Kiiza we yabwiye AFP ko uyu mukiliya we yabanje kunyura mu Rwanda agakomereza mu kindi Gihugu ubundi agafashwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNHCR ryamufashije kujya mu Budage.

Ihuriro ry’Abanditsi ishamir ryaryo ryo mu Budage, ryemeje ko ryakiriye uyu mwanditsi.

Ubutumwa iri huriro ryanyujije kuri Twitter, buvuga ko nyuma yo kwakira uyu mwanditsi w’Umunya-Uganda ubu ari kwitabwaho.

Rukirabashaija wahawe igihembo mpuzamahanga cy’umwanditsi mwiza cya kubera igitabo cye yise ‘The Greedy Barbarian;, yashinje Muhoozi kuba inyuma y’iyicarubozo avuga ko yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda, gusa umuhungu wa Museveni yavuze ko atanamuzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru