Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko havuzwe amakuru ko umwanditsi w’Umunya-Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yahungiye mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko yavuganye na Perezida Paul Kagame akamubwira ko uyu mwanditsi atari mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, bakwirakwije amakuru ko umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Kakwenza Rukirabashaija yari yatawe muri yombi mu mpera za 2021 ashinjwa gusebya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Yoweri Museveni abinyujije mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Nyuma yo gufungurwa, Kakwenza Rukirabashaija yavuze ko yakorewe iyicarubozo ndetse ko akeneye kujya kwivuriza hanze. Yanavuze ko yimwe uburenganzira bwo gusohoka mu Gihugu ngo ajye kwivuza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko hakwirakwijwe amakuru ko uyu Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi, ari mu batanze ibitekerezo kuri aya makuru.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, asubiza kuri aya makuru, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Sinzi uyu musore uvugwa ko yakubiswe, sinigeze mwumva na rimwe kugeza aho itangazamakuru rimuvugaho. Sinigeze mpura na we cyangwa ngo tuvugane ndetse numva nta n’impamvu ihari. Navuganye na Perezida Kagame ambwira ko atari [Kakwenza Rukirabashaija] mu Rwanda.”

Umunyamategeko Me Eroni Kiiza wunganira Kakwenza Rukirabashaija na we yemereye ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko uyu mukiliya we yahunze Igihugu ndetse na we yemeza ko ari mu Rwanda.

Mu makuru yatanzwe ku mbuga nkoranyambaga kandi; hari n’abavugaga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryemeye ko uyu mwanditsi w’Umunya-Ugannda ari mu Rwanda.

Gusa iri shami rya UNHCR-Rwanda, ryamaganye aya makuru, mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryagize riti HCR ntacyo izi ku muntu witwa iri zina [Rukirabashaija] uri munsi y’uburinzi bwayo mu Rwanda cyangwa uri ku rutonde rw’abagomba kwimurirwa mu Budage.

Aya makuru akomeje gucicikana mu gihe Igihugu cy’u Rwanda na Uganda byatangiye inzira yo kuzahura umubano ndetse ubu u Rwanda rukaba rwarafunguye umupaka wa Gatuna.

Perezida Paul Kagame mu ijambo yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma, yavuze ko Leta ya Uganda ikomeje gukosora ibibazo byatumye Ibihugu byombi byinjira mu mibanire mibi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru