Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa

radiotv10by radiotv10
10/02/2022
in MU RWANDA
0
Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina na bagenzi be, yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bwamufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bituma urubanza rwari ruteganyijwe uyu munsi rusubikwa.

Inteko y’Urukiko rw’Ubujurire ruburanisha uru rubanza, ikimara kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, yahamagaye abaregwa ndetse n’abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, gusa bamwe mu baregwa ntibaboneka barimo Paul Rusesabagina n’ubundi wikuye mu rubanza ndetse na Munyaneza Anastase we wari usanzwe yitaba Urukiko.

Umucamanza yasabye Umunyamategeko Me Herman Twajamahoro wunganira uyu Munyaneza Anastase, gusobanura impamvu umukiliya we atitabye urukiko, avuga ko na we yaje mu rukiko azi ko atazi amakuru y’uyu mukiliya we.

Ati “Hanyuma abagororwa bampa inkuru y’uko mugenzi wabo Munyaneza Anastase arwaye, ndetse banemezaga ko yagize ikibazo cy’umutima kuko asanzwe arwara ikibazo cy’umutima.”

Me Herman Twajamahoro yavuze ko akimara kumenya ayo makuru, yahise ayashyira muri system kugira ngo bimenywe n’inzego bireba.

Ati “Ariko nabonye ubuyobozi bwa Gereza nab wo bwahise bwandika muri system bagaragaza impamvu Munyaneza Anastase atitabiriye iburanisha.”

Me Herman Twajamahoro yahise akomeza agaragariza urukiko icyifuzo cyo gusubika urubanza kuko aburanira hamwe na bagenzi be ubundi rukazasubukurwa yakize.

Perezida w’iburanisha na we yahise atangaza ko Urukiko na rwo rwabonye aya makuru muri system yatanzwe n’Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge ko uyu mugororwa yagize ikibazo cy’umutima.

Bamwe mu bunganira abaregwa n’abaregera indishyi, bisunze ingingo z’amategeko atandukanye, bashyigikiye icyifuzo cya mugenzi wabo wasabye ko urubanza rusubikwa ko uregwa ibyaha nshinjabyaha agomba kwitaba Urukiko ubwe kandi ko impamvu zatumye umwe mu baregwa atitaba zumvikana.

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko bwamenye amakuru y’uko uyu Munyaneza Anastase atitaba iburanisha, bwayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bwemeza ko na bwo bushyigikiye ko urubanza rusubikwa rukimurirwa indi tariki ariko igatangazwa kugira ngo ababuranyi batahe bayizi ku buryo haramutse habayeho impinduka bazabimenyeshwa.

Umucamanza yahise yanzura ko impamvu zo gusubika urubanza zifite ishingiro, asubika urubanza arwimurira mu cyumweru gitaha tariki 16 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − two =

Previous Post

Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

Next Post

Shaddyboo yifuje umuhungu ‘yazakodesha’ kuri Saint Valentin bamwoherereza amafoto asekeje

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Shaddyboo yifuje umuhungu ‘yazakodesha’ kuri Saint Valentin bamwoherereza amafoto asekeje

Shaddyboo yifuje umuhungu 'yazakodesha' kuri Saint Valentin bamwoherereza amafoto asekeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.