Thursday, October 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Shampiyona iragarutse nyuma y’imikino y’Amavubi yongeye guhamo ibyishimo Abanyarwanda bari bakumbuye

Shampiyona iragarutse nyuma y’imikino y’Amavubi yongeye guhamo ibyishimo Abanyarwanda bari bakumbuye

Nyuma y’ibyumweru bitatu Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) ihagaze kubera imikino yo guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Amakipe y’Ibihugu, kuri uyu wa Gatanu irasubukurwa hakina umunsi wa kane.

Ubwo yasubikwaga ku munsi wa gatatu, Gicumbi FC yari iyoboye urutonde ifite amanota icyenda, mu gihe ibigugu birimo Rayon Sports na APR FC byari bimaze gukina umukino umwe kubera imikino ya CAF.

Mu mikino icyenda yari iteganyijwe, ibiri yagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium yarasubitswe. FERWAFA na Rwanda Premier League basobanuye ko ari mu rwego rwo kubererekera imikino y’Afurika y’Abatarengeje imyaka 17 izahabera kuva ku wa Gatandatu.

Muri iyo mikino yasubitswe harimo uwafatwaga nk’urutana, wari kuzahuza amakipe yatwaye ibikombe, ari yo Al Hilal na APR FC.

Nyuma y’uko uyu mukino ukuweho, abantu baratunguwe kuko batekerezaga ko wari gufasha amakipe yombi kwitegura imikino ya CAF Champions League, by’umwihariko APR FC itegereje Zamalek.

Hibazwa niba aya makipe atari afite ubushobozi bwo gusaba gukinira kuri Stade Amahoro, bikaba byafasha abakinnyi bayo gukomeza kuhaba no kuhakinira, dore ko ari ho bazakiririra iyo mikino ya CAF.

Mu mikino itegerejwe, Gorilla FC izakira Rayon Sports, umupira usigaye umuntu yavuga ko ari wo w’umunsi.

Ni umukino uzaba ku wa Gatanu saa 19:00. Impamvu ari wo wafatwa nk’ukomeye ni uko Gorilla FC imaze igihe igora Rayon Sports. Imikino itanu iheruka yahuje aya makipe yaranzwe no kunganya, harimo ibiri yo mu Gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports mu mikino itanu iheruka mu marushanwa anyuranye, nta ntsinzi yabonye, ahubwo yanganyije imikino yose.

Ubushize yatunguwe na Sunrise FC banganya mu mukino wayo wa mbere muri Rwanda Premier League, uwa kabiri ikawukina na Gorilla FC yitegura CAF Confederation Cup.

Indi mikino itegerejwe ku wa Gatanu saa 15:00, Gicumbi FC iyoboye urutonde izasura Kigali FC. Kuva yahindura izina, Kigali FC ntiratsinda.

Ku wa Gatandatu, Kiyovu Sports iheruka gutsinda Bugesera FC izasura Marine FC, iheruka kunyagirwa na APR FC.

Bugesera FC yo izakira Intare FC, iheruka kwisasira Musanze FC.

Ku Cyumweru, muri Derby y’Amajyepfo, Amagaju FC azakira Mukura VS.

Uwo munsi kandi Musanze FC izakira Gasogi United, mu gihe Sunrise FC yakira Police FC.

Léonidas NDAYISABA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + four =